Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru mashya ateye impungenge ku kirego umutoza Mohammed Adil Erradi yarezemo APR FC muri FIFA ayishinja kumwirukana nabi aho yifuza miliyoni 900 z’Amanyarwanda

Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhammed watozaga ikipe ya APR FC ashobora kugarikwa mu kirego yarezemo iyi kipe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR F yahagaritse mu kazi Adil Erradi Muhammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi kipe y’Ingabo.

Ubwo bisobanuye ko Tariki 14 Ugushyingo 2022 ari bwo uyu mutoza yari yujuje ukwezi ahagaritswe mu kazi.

Gusa we ntiyishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Tariki 20 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bivugwa ko bwohereje Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe kugira ngo ajye mu biganiro na Adil byari bigamije ubwimvikane ariko ava muri Maroc atabonanye n’uyu mutoza.

Bivugwa ko nyuma y’ibihano yahawe, uyu Munya-Maroc yandikiwe asabwa kugaruka mu kazi ariko we n’abanyamategeko be bavuga ko bazakizwa na FIFA.

Nyuma yo gusuzuma ibikubiye mu kirego Adil yaregeye uru rwego, APR FC yasabwe gutanga ibimenyetso byerekana ibisobanuro yatangaga ndetse irabitanga byose.

Amakuru KGLNEWS wamenye, avuga ko ikipe y’Ingabo yerekanye ko mu gihe yahagaritse uyu mutoza yakomeje kumuhemba umushahara we wuzuye ndetse ukwezi gushize bamusaba kugaruka mu kazi biciye mu nyandiko undi abitera utwatsi.

Ibi byose biri mu bizashingirwaho ubwo FIFA izaba igiye gufata umwanzuro, gusa abanyamategeko bakurikiranira hafi iby’iki kirego babwiye KGLNEWS ko ku kigero cya 75% APR FC isa n’iyatsinze uyu mutoza.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda adafite ibyangombwa bimwemerera kuba umutoza mukuru kuko nta Licence A CAF yari afite ariko ikipe y’Ingabo imufasha kwiga ndetse ava mu Rwanda ayibonye.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona harimo bibiri byo mu bihe bya Covid-19 na kimwe cy’umwaka ushize w’imikino 2021-2022.

Related posts