Hari amakosa abantu basuzugura rimwe na rimwe batanazi ko ari amakosa nyamara akaba yatuma batakaza umukunzi ,kubera utwo tuntu duto batahaye umwanya uhagije wo kutwitaho cyangwa kudukosora .
Kugenzura ko amagambo umukunzi wawe ayajyanisha n’ibikorwa:Muri iyi minsi abantu benshi binjira mu rukundo atari urukundo rwa nyarwo bakurikiye ahubwo ari inyungu runaka ,izo nyungu zishobora kuba imitungo ,amafaranga cyangwa kugira ngo muryamane ,ubundi yamara kubona ibyo byamuzanye ,agashaka impamvu zidashyinga zo gutandukana nawe, Ni byiza kugenzura ntiwizere umukunzi buhumyi ,ahubwo ukwiye kureba ko ibyo avuga koko aba akomeje kandi biba bimuvuye ku mutima .
Kumva ko igihe cyose muba mwumva ibintu kimwe:Burya ni ibisanzwe ko abantu batumva ibintu kimwe ,ahubwo icy’ingenzi ni ukuganira bagahurira ku myanzuro bumvikanye ,gukora ikosa ryo kumva ko umukunzi wawe yumva ibintu nkawe ,utabanje kumubaza ni ikosa rishobora no gutuma yumva ko nta gaciro umuha, Buri kintu cyose gishobora kubagiraho ingaruka ni byiza ko mukiganiraho kandi mukacyemeranyaho niba wifuza urukundo ruzaramba.
Hari utuntu tutagenda neza kuri we wirengagiza: Bibaho ko ushobora kubona nk’utugeso tutagenda neza ku mukunzi wawe cyangwa utundi dukorwa ubona ntacyo dutwaye ariko tutari twiza ,ukaba ushobora kutwirengagiza ,burya urimo urakora amakosa ,bimuganirize urebe ko utwo dukosa yadukosora naho ubundi rya kosa wita irito rishobora kuzabyara ikosa udashobora kwihanganira.
Rimwe na rimwe ubona uwo mukunzi utakwemera ko aba amahitamo y’ubuzima bwawe bwose: Nabwo ku bantu bamwe na bamwe hari igihe binyuramo ,bakumva umukunzi bari kumwe hari ibintu atakwihanganira baramutse babanye ubuzima bwabo bwose ,bityo bagasa naho bakomezanya gukunda kugira ngo biryohereze gusa ,burya ibi ni uguta umwanya.
Nta zirikana iminsi y’ingenzi kuri wowe:Cyane cyane nk’iminsi y’amavuko ,iminsi ufite ibindi bintu by’ingenzi wibuka ku buzima bwawe ,mu buryo busanzwe ,umukunzi iyo ni iminsi adakwiye kwibagirwa kebone nubwo nta mpano yaba yateguye kuguha ariko no kukwifuriza ibyiza kuri uwo munsi nabyo ni ingenzi kandi ni ikimenyetso cyuko akuzirikana muri byose.
Mu gihe uburizamo amarangamutima yawe nuko wiyumva mu gihe muri kumwe: Burya mu rukundo buri wese aba akwiye kwirekura ,buri umwe akagaragariza undi urukundo ndetse n’amarangamutima ye .iyo rero burya hajemo ubusumbane no kwirengagiza ay’umwe muri mwe biba bitagenda neza ,ukwiye kureka umukunzi akisanzura kandi akirekura .
Nta gihe mufata cyo kubaha umwanya wo kubagarira no kuhira urukundo rwanyu: Burya abakundana baba bakwiye gufata umwanya uhagije mu gihe runaka ,bakicarana bombi bakaganira ,bakanarushaho kumenyana ,ibi bikaba bitanga kumenyana mu buryo budashyidikanywaho kandi bigatanga umudendezo no kwisanzuranaho, bikanatuma urukundo rwiyongera.
Mu gihe mushaka kwirukansa ibintu byose:Mu kinyarwanda baca umugani ngo iyihuse yabyaye ibihumye ,burya mu rukundo nta mpamvu yo kwirukansa ibintu ,mufate umwanya uhagije wo kumenyana no kuganira ku buryo bwimbitse, Iyo mwihutishije ibintu ,hari igihe musanga hari ibintu mudahuza cg hari ibyo utamenye ku mukunzi wawe kandi udashobora kwihanganira bityo bikaba byatuma mutandukana rutaramara kabiri