Amajyepfo: Abayobozi basabwe kongera imbaraga mu guhangana n’igwingira n’imirire mibi y’abana

 

Mu Ntara y’Amajyepfo, ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana kiracyahangayikishije ubuyobozi n’abaturage, aho hasabwa kongera imbaraga mu bukangurambaga no gukurikirana imiryango mu rwego rwo kugikumira no kugikemura burundu.

Ibi byagarutsweho ku wa 18 Werurwe 2026, mu nama yahuje inzego zitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibi bibazo bikemuke binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abaturage.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yasabye abayobozi kongera imbaraga mu kwegera abaturage no gukurikirana by’umwihariko imiryango igaragaramo ibibazo by’imirire mibi n’igwingira.

Yagize ati: “Ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana ntabwo bigira ingaruka ku bana gusa, ahubwo bigira n’ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu n’ejo hazaza hacyo. Ni yo mpamvu hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo tubikemure.”

Yagaragaje ko uturere nka Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi dukwiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe, hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage no kubaha ubumenyi ku mirire iboneye.

Evariste Murwanashyaka, uhagarariye Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO), yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma iki kibazo gikomeza kubaho zirimo ubumenyi buke ku mirire iboneye, ubukene ndetse n’imibereho mibi, cyane cyane ku bana bavuka ku babyeyi bakiri bato batitabwaho uko bikwiye.

Yagize ati: “Hari aho usanga abana badafite indyo yuzuye bitewe n’uko ababyeyi babo badafite ubumenyi buhagije ku mirire, cyangwa se bakabura ubushobozi bwo kubona ibiribwa bikenewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yemeje ko iki kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa ibisubizo birambye, ashimangira ko ubuyobozi bugiye gukaza ingamba zo gukurikirana imiryango no kongera ubukangurambaga ku mirire myiza.

Ati: “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage ibyerekeye imirire yuzuye, tunakurikirane by’umwihariko imiryango igaragaramo ibyo bibazo kugira ngo tubikemure.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wako Dr. Nahayo Sylvère yavuze ko kurwanya igwingira n’imirire mibi ari inshingano za buri wese, asaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Yashimangiye ko ubufatanye ari bwo buzafasha kugera ku ntego yo kugabanya iki kibazo ku buryo burambye.

Nubwo bimeze bityo, imibare igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa. Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwerekana ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu ryagabanutse riva kuri 33% mu 2020 rikagera kuri 27% mu 2025, nubwo hakiri urugendo rurerure rwo kugikemura burundu.