Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amagambo umutoza Ben Moussa wa APR FC yavuze ku mitoreze ya Haringingo Francis wa Rayon Sports yatumye benshi bacika ururondogoro

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yemeje ko ikipe ya Rayon Sports itari ku rwego ruhambaye kuko mu mukino bahuyemo iyi kipe itozwa na Haringingo Francis yagaragaje urwego ruciriritse.

Ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa kitavugwaho rumwe, kuko benshi bemeza ko kitari cyarenze umurongo.

Mu kiganiro umutoza Ben Moussa yagiranye na Radio Flash FM cyo muri iki gitondo, umutoza Ben Moussa yemeje ko atemera igitego batsinzwe na Rayon Sports anagerekaho ko imikinire y’iyi kipe idashimishije.

Yagize ati “Umukino twahuyemo na Rayon Sports twitwaye neza, Rayon Sports twarayirushije ku buryo bukomeye kuko yasoje umukino idateye na koroneri, igitego batsinze ntabwo cyari cyarenze umurongo mwarabibonye, twebwe icyacu Mugunga Yves yari atsinze ku munota wa nyuma bagombaga kucyemera kuko cyari cyarenze umurongo, kuva iyi shampiyona yatangira tumaze guhabwa penaliti imwe kandi badukoreraho amakosa menshi “.

Ikipe ya APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 37, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 izaba yacakiranye na Etincelles FC mu mukino uzabera mu Karere ka Bugesera.

Related posts