Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Amafaranga bahabwa ukuntu ari macye biteye isoni! Hamenyekanye umubare w’amafaranga ahabwa umukinnyi uhamagawe mu Amavubi benshi bahita bemeza ko Amavubi afite ishingiro ryo gutsindwa

Bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bakomeje kuvuga ko amafaranga ahabwa umukinnyi wahamagawe ari macye ku buryo bukomeye ugereranyije n’ahabwa abandi bakinnyi bo mu b’indi bihugu.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko umukinnyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda cyangwa akaba akina ku Mugabane w’Afurika iyo ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ahabwa ibihumbi 500 by’Amanyarwanda, ni mu gihe umukinnyi usanzwe ukina ku Mugabane w’i Burayi ahabwa miliyoni y’Amanyarwanda.

Kuba abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bahabwa aya mafaranga y’intica ntikize byantunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bitewe n’uko ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda bitanga akabakaba miliyoni eshanu z’Amanyarwanda kuri buri mukinnyi uba wahamagawe.

Ikindi kintu kibabaza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi ni uko nta gahimbazamusyi bajya bahabwa iyo banganyije umukino, ni mu gihe ibindi bihugu bigatanga.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ uzaba ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 aho bazacakirana n’Ikipe y’Igihugu ya Benin kuri Kigali Pele Stadium.

Related posts