Ama_ Lodge yiberaga mu Isi ya 9 Kimisagara yasambanirwagamo n’abana batujuje imyaka y’ ubukure yatangiye gufungwa

 

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara amakuru aravuga ko ubuyobozi bw’ Akagari ka Kimisagara bwatangiye gufunga Ama_ Lodge atujuje ibisabwa yakundaga gusambanirwamo abana batujuje imyaka y’ ubukure.

Aho hakunzwe kwitwa mu Isi ya 9 ni agace gaherereye mu Murenge wa Kimisagara karangwamo indaya nyinshi cyane ndetse n’inzga z’inkorano n’umutekano muke uterwa n’abasinzi ndetse n’abakora uburaya bakagaragaramo.

Bitewe n’indaya nyinshi zituye muri aka gace ni bimwe mu bituma hagaragara ama-lodge menshi cyane ahendutse ndetse atujuje ibisabwa.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’akagari ka Kimisagara ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara, butangira igikorwa cyo gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa

Abaturage bo muri ako baganiriye n’ Itangazamakuru ko bishimiye cyane ko ubuyobozi bwatangiye gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa n’asambaniramo abana bakora uburaya.Habiyambere Innocent yagize ati “ Nibakomereze aha rwose uzi ko hantu hantu wagira ngo ntabwo arimu Rwanda ari mu iyindi Leta? Ngaho nawe ndebera urabona uriya Atari umwana wigize indaya? Ikibabaje na banyir’ama-lodge babihera ibyumba nta kibazo bafite kandi babona ko ari abana bato.”

Umugore witwa Igihozo Aline we avuga ko n’abantu bafite ama-lodge bemera ko asambanirwamo n’abana bagakwiye kubibazwa.Ati “ Hano ushobora kuhabona lodge y’ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 3 ariko uyinjiyemo ukareba uburyo iba imeze ntiwakwemera ko ari lodge iba muri Kigali, njye numva n’aba bantu baha ibyumba utu turaya t’utwana bagakwiye kujya bafungwa.”

Yakomeje avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa agaragara mu isi ya 9 anasaba ubuyobozi no gufunga utubari tutujuje ibisabwa tugaragara muri aka gace.

Undi muturage utarashatse kuvuga izina rye yavuze ko hari n’umukuru w’umudugudu ufite amacumbi mu Isi ya 9 atujuje ibisabwa ndetse anasamanyirizwamo abana batujuje imyaka 18.Yagize ati “ Ikibabaje n’uko hari na mudugudu ufite ama-lodge aha atujuje ibisabwa asambanyirizwamo abana batujuje ubukure kandi atajya afungwa yewe n’akabari ke gakora amasaha yose wagira ngo we igihugu n’icye amategeko ntamureba.”