Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Akura nk’umuvinyo! Imibare idasanzwe ya Niyonzima Haruna mu mukino we wa mbere agarutse muri Rayon Sports

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Niyonzima Haruna yagize imibare idasanzwe mu mukino we wa mbere yakinnye muri Rayon Sports yagarutsemo nyuma y’imyaka 17 ayivuyemo.

Mu mikino itatu ya gishuti Rayon Sports yakinnye yitegura umwaka utaha w’imikino, ntabwo uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko yabashije kuyikina bitewe nuko ari mu bakinnyi basinyishijwe nyuma y’abandi.

Yagarutse ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Muhazi United igitego 1-0. Iminota yakinnye yose hamwe ni 37, kuko yasimbuye Umurundi, Rukundo Abdul-Rahman ari yo ibura ngo umukino urangire.

Imibare yerekana ko uyu mukinnyi Abanya-Tanzania babatije “Fundi wa Soccer” yakoze ku mipira 18 muri icyo gihe yakinnye. Muri iyo yose, iyo yatanze ikagera ku bo ayihaye ni 16, ibiri ifatwa n’abakinnyi ba Muhazi United.

Niyonzima Haruna yagize uruhare mu gitego rukumbi Rayon yatsinze kuko mu kubaka uburyo bwavuyemo igitego yakoze ku mupira wa kane kugira ngo kiboneke. Yawuhaye Bugingo Hakim, ugera kwa Rutahizamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior mbere gato yo kuwucomekera Charles Bbaale wahise awohereza mu nshundura.

Uyu mukinnyi uva inda imwe na Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC, yakoreweho amakoso 2 mu mukino. Yakinnye mu bice 3 by’iburyo, ibumoso no kujya gufatira umupira inyuma akinana na ba myugariro.

Umukino urangiye, Haruna umaze imyaka ikabakaba muri 18 akina ku rwego rwo hejuru, yagize ati “Ku ntego, njyewe ndi umukinnyi ukunda gutsinda, ndi umukinnyi ukunda ibikombe ndakeka ko intego ari zimwe, ni ugushyira ikipe hamwe tukajya hamwe tukagatwara igikombe cya shampiyona kandi birashoboka muri Rayon Sports”.

Haruna w’inyota ingana ityo ni umwe mu bakinnyi bakomeye bageze ku gasongero k’ubuhangange muri ruhago Nyarwanda. Uretse Rayon Sports mu Rwanda yanyuze mu makipe akomeye y’i Kigali nka APR FC na AS Kigali. Hanze yakiniye ibigugu bibiri byo muri Tanzania: Yanga Africans SC na Simba SC ndetse yerekeza no mu bihugu by’Abarabu kugera kuri Al Taawon yavuyemo agaruka muri Rayon Sports.

Niyonzima Haruna yagarutse muri Rayon Sports nk’umukinnyi, umujyanama n’umuyobozi!

Related posts