Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Aka ni kagucike ! Uramutse umenye ikiza cyo gusura wajya uhora usura buri kanya

 

Abenshi bakunda guseka umuntu usuze mu ruhame bakabifata nko kwiyandagaza ariko usubije amaso inyuma ukamenya icyo abahanga babivugaho usanga umuntu aramutse adasuze yapfa vuba cyangwa agasandara.Kubera ukuntu akenshi iba inuka cyangwa isakuza cyane, imisuzi izwiho kutubangamira cyangwa kubangamira abatwegereye.

Nyamara iki gikorwa gishobora kugaragara ko ari ingirakamaro ku buzima, nkuko bisobanurwa na Dr Prince Igor Any Grah, muganga ku buvuzi rusange wo muri Côte d’Ivoire.

Imisuzi iba ivuye ku myuka iba yirunze mu bice bitandukanye bigize urwungano ngogozi, uruhererekane ruzwi nka ‘tube digestif’ mu Gifaransa.Dr Any Grah ati: “Iyo bavuze ngo gusura ni ubuzima, biba bishatse kuvuga ko kudasura ari ukudasohora [imyuka].”

Uyu muganga avuga ko nyuma yo kurya, umubiri wacu ujonjora buri kintu ucyeneye mu byo twariye, nuko ibisigaye bikaba imyanda, ibindi imyuka, kandi iyo myuka iri mu nda iba ikwiye gusohorwa.

Iyo myuka iba myinshi kurushaho iyo indyo idasaranganyijwe neza (itaringanijwe neza) hagati y’ibinyamasukari, cyangwa ibirimo amata, cyangwa ibyifitemo intungamubiri nyinshi cyane, cyangwa ibiribwa bifite aho bihuriye no kubikwa (byo mu bikopo) kw’ibiryo cyangwa gutekwa.

Ku bw’ibyo, ni ko uyu muganga akomeza avuga, ni ingenzi gushobora gusohora iyo myuka kugira ngo tworohereze umubiri gukoresha ibyo twariye – igikorwa kizwi nka ‘métabolisme’ mu Gifaransa – hamwe n’imibereho yacu muri rusange.Ubusanzwe, buri muntu wese ufite ubuzima bwiza agomba gusohora iyi myuka iva mu nda nta ngorane ahuye na yo kuko kudasohora iyo myuka bishobora kuba intandaro y’ibibazo byo mu rwungano ngogozi (cyangwa ibihimba vy’ihoka mu Kirundi).

Related posts