Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Aka ni akumiro noneho! Abasore b’ impanga bashatse umugore umwe bavuga ko barara mu buriri bumwe n’ ibindi byose bibuberamo ngo barasangira. Inkuru irambuye…

Abasore b’ impanga bo muri Kenya, bakomeje guca ibintu hirya no hino muri iki gihugu nyuma y’ uko ziyemerera ko zashatse umugore umwe , zatangaje ko zitegura kwakira umwana wabo wa mbere . Bavuga ko barara mu buriri bumwe uko ari batatu n’ ibindi byose bikorerwamo ngo barasangira. Izi mpanga ndetse n’ umugore wazo, zambara imyambaro y’ ibara rimwe , zivuga ko ziyemeje gusangira byose bityo ko ari na yo mpamvu zahisemo gushaka umugore umwe.

Aba bagabo bombi ndetse n’ umugore wabo, mu mashusho yatambutse kuri YouTube bavuze ko urukundo rwabo rushikamye atari urwo mu magambo gusa. Teddy na Peter bavuga ko batarashyingiranwa n’ umugore wabo Emily mu buryo bwemewe n’ amategeko , bavuga ko bamaze gushinga urugo kuko babana.

Muri aya mashusho ari kuri YouTube Channel yitwa Nicholas Kioko, Teddy umwe muro izi mpanga yagize ati“ Twamaze kuba umuryango, uyu ni umugore wacu njye n’umuvandimwe wanjye, turi impanga, dusangiye umugore kuko turi impanga, yewe turara no mu buriri bumwe.” Emily , Umugore w’ aba bavandimwe , nawe ahamya ko aba bagabi bombi ari abe, ati” Kandi bombi ndabakunda”.

Uyu mugore w’ izi mpanga avuga ko yabanje kumenyana na Peter ubwo bahuriraga mu masengesho ubundi bagahana nimero ariko Peter aza guha iy’ impanga ye Teddy kuko we ntayo yari afite.

Aba basore bombi bavuga ko ubwo umugore wabo yababwiraga ko atwite bose biyumvisemo ko umwana ari uwabo ndetse ko bazamurera nk’ uwo basangiye.

Related posts