Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Aka nako ni ingenzi: Dore imari ikomeye iboneka mu bishishwa by’ imineke kuko ni umuti ukomeye cyane ku buzima bwa muntu. Reba uko bikora urahita ubikunda.

Usibye kuba umuneke ari urubuto rukundwa na benshi kandi rukaryohera benshi, hari akamaro karenze ako kuribwa ibishishwa byayo by’umwihariko bishobora kugira.

Hari benshi muritwe rero tumara kurya imineke tukihutira kujugunya ibishishwa byayo kuburyo no mu ngarani zacu usanga aribyo byuzuyemo, ariko kandi tukiyibagiza ko hari ubwo wasanga biriya bishishwa bifite agaciro kanini kuruta imineke ubwayo.

Uyu munsi rero reka turebere hamwe umumaro w’ibishishwa ku buzima bwa muntu by’umwihariko ni imuti ukomeye w’uruhu:

  1. Umuti w’uruhu

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko buriya ufashe ibishishwa by’imineke ukabitogosanya n’indimu warangiza ukabisya neza ukabyisiga mu maso bivamo umuti w’ibiheri ndetse bikananoza uruhu kuburyo rworohera ugatana n’iminkanyari.

  1. Bitera akanyamuneza

Bavuga ko kubera Acide Amino iba mu bishishwa by’imineke kandi iyo Acide ikaba ikungahaye kugutera umubiri akanyamuneza, buriya ngo byaba byiza ufashe ikihiko ugakonka igishishwa cy’umuneke warangiza ukabirya birushaho gutera ubuzima bwawe akanyamuneza.

  1. Gusinzira neza

Igishishwa cy’umuneke rero buriya ngo cyaba impamvu yo gusinzira neza ahanini bitewe n’intungamubiri kifitemo.

  1. Umuti wamenyo

Ikinyamakuru Little Thisng cyandika inkuru zivuga k’ubuzima kivuga ko guhekenya ibishishwa by’imineke byoza amenyo agacya ,ngo nubwo umuntu ashobora kumva ibintu bimeze nka makakama, ngo iyo umaze guhekenya ibyo bishishwa warangiza ugakoresha umuti usanzwe usukura amenyo biracyesha cyane.

  1. Umuti w’impumuro mbi mu kwaha

Bavuga ko gutogosa ibishishwa by’imineke birimo n’ibishishwa by’irongo (orange) warangiza ukabisiga mu kwaha ugiye kuryama bikamaramo iminota 10 kuri 15 warangiza ukabikuramo ugahanaguzamo agatambaro keza n’amazi ashyushye byagufasha kurwanya impumuro mbi.Bavuga ko gutogosa ibishishwa by’imineke birimo n’ibishishwa by’irongo (orange) warangiza ukabisiga mu kwaha ugiye kuryama bikamaramo iminota 10 kuri 15 warangiza ukabikuramo ugahanaguzamo agatambaro keza n’amazi ashyushye byagufasha kurwanya impumuro mbi.

Related posts