Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka

 

Uwinkindi Nadine uzwi muri filime nyarwanda ziganjemo iza ‘comedy’ ku mazina ya Inkindi Aisha, yavuze ko atazongera gusubira muri ghetto y’umusore agiye kumusura, ndetse ngo yanafashe umwanzuro wo kutazongera kubasura ngo anabafashe imirimo baba bafite mu rugo irimo kubasasira, koza amasahane no gukoropa nk’uko yabikoze na mbere hose.

Reba video nziza hano twaguhitiyemo

Uyu mukobwa umaze kubaka izina muri sinema Nyarwanda, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi kuri shene ye ya YouTube yitwa MIE Empire. Uyu mukobwa yavuze ko bijya gutangira byatewe n’umusore bakundanye ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, aho yari azi ko ari we bazabana kuko yari yaranamuhaye urufunguzo rwa ghetto ye, amubwira ko agomba kuhafata nko mu rugo rwe.

 

Uyu mukobwa yavuze ko yari yaratekereje ko uyu musore azaba umugabo we, kuko ngo yanafataga umwanya we, mu gihe uwo musore bakundanaga yagiye mu kazi agahita ajya muri iyo ghetto kuko yari afite urufunguzo akamukorera amasuku ku buryo uwo musore yatahaga ari kumushimira. Yavuze ko nyuma y’igihe gito kitarenze amezi abiri gusa yagiye kubona abona hasohoste amafoto uwo musore ari kumwe n’umukobwa ndetse bahita babana nk’umugore n’umugabo.

 

Inkindi Aisha yavuze ko yari yaramaze kwishyiramo ko azaba umugore w’uyu musore, ariko aza gutungurwa mushiki w’uwo musore amubwira ko bamaze kwerekana umukobwa ugiye kubana n’uwo yitaga umugabo we wahazaza. Uyu mukobwa yavuze ko icyamushenguye ni uko uwo mukobwa wamutwariye umugabo baniganye ndetse ngo baranasenganaga mu idini ya Islam.

 

Uyu mukobwa yavuze ko yatunguwe no gusanga mu minsi ya mbere uwo musore akibana n’uwo mukobwa biganye, uwo musore yanakomeje kumutereta ariko undi akamwangira kuko atakwemera kuba umugore wa kabiri. Kuva ubwo, Aisha yavuze ko yafashe umwanzuro ko atazongera kujya gusura umusore muri ghetto noneho ngo akarusho amukorere amasuku nk’uko yayakoraga na mbere hose.

 

Related posts