Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Agahinda k’umunyarwandakazi ufite umwana umaze imyaka 23 angana nk’uruhinja||ibyo umugabo yamukoreye n’ibishitani.

Iyi ni kinkuru ishingiye kuri Francie wahuye nibibazo bikomeye nyuma yaho abyaye umwana we akamara imyaka 23 akimeze nkuko yavutse.

Mu byukuri Ubuzima ni kimwe mu bintu abantu benshi batajya bakinisha kuko udafite ubuzima uba umeze nkaho utakiri ho cyangwa warapfuye nkuko usanga abantu benshi babisobanura.

Mugusigasira ubwo buzima rero bisaba kurya neza ndetse no kugira umutuzo cyangwa amahoro mu mibereho ye ariko nabyo bikagira icyo bisaba.

Muri uko kurya neza no kugira amahoro mu mibereho yawe nabyo biterwa nubushobozi usanzwe ufite mu mibereho yawe,kuko ntiwarya neza kandi nta bushobozi bw’amafaranga usanzwe ufite.

Iyi ni inkuru ishingiye kuri Uyu mubyeyi wagerageje gusanura ubuzima bubabaje umwana we yabayemo nyuma yigihe kirekire abayeho nabi cyane.

Mubyukuri ni ubuzima bubabaje uyu mwana yabayemo igihe kirekire kuburyo byakoze kumutima uyu mu byeyi biramuhungabanya anageraho atanga ubuhamya burambuye abinyujije ku muyoboro wa Youtube.

Uyu mu byeyi yatanze ubuhamya bwe bubabaje nyuma y’imyaka igera kuri 23 yose aterura umwana we wavukanye ubumuga budasanzwe, aho agaragara nk’umuntu ukuze nyamara bakimuterura nk’uruhinja, ndetse ingingo ze zikaba zidakora.

Mu byukuri Uyu mubyeyi witwa Umutesi Francine aganira na Afrimax English yavuze agahinda gakomeye yagize kuva yabyara uyu mwana kugeza magingo aya,aho afite imyaka 23 ariko akaba yaramugaye.Francine avuga ko uyu mwana we w’umuhungu yavutse neza ,nyuma ananirwa kwicara cyangwa gukambakamba nk’abandi bana,.

Nkuko bisobanurwa neza uyu mwana afite ingingo nyinshi zidakora neza,ndetse jambo na rimwe ashobora kuvuga, iyo umwitegereje wangirango ni umwana muto nubwo mu maso agaragara nk’ukuze.Avuga ko yategereje ko umwana aba muzima imyaka myinshi ariko biranga ,yamujyanye mu bavuzi batandukanye biranga biba iby’ubusa.

Uyu Francine avuga ko umugabo we akibona ko babyaye umwana ufite ubumuga yahise amuta ubwo uyu mwana yari afite imyaka 13 ndetse ubu ngo hashize imyaka 10 yose batabana.

Uyu Francine avuga ko abantu benshi bamutoteza kubera umwana we,ariko akabima amatwi ngo kuko azakora ibishoboka byose ariko umwana we akabaho nubwo ashimangira ko nta bushobozi bwo kubona ibikenewe byose afite.

Mu byukuri abaturanyi buyu muryango baravuga ko uyu muryango wabayeho nabi igihe kirekire kuburyo byasabye kubitaho iminsi micye kuko ubuzima bw’umwana bwari bumeze nabi.

Imayaka irenga 23 uyu mwana yamaze ateruwe numubyeyi we byateye ubuzima bubi uyu muryango bituma uyu mubyeyi ahangayika gusa abyitwaramo kigabo akurikirana neza ubuzima bw’umwana we.

Francine abayeho mu buzima bubi cyane kuburyo abaturanyi be bajya bagerageza kumufasha kugira ngo abone nibura ibyamutunga kuko usanga agowe cyane no kubona amafunguro ya burimunsi.

Related posts