Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Adorando Band imurikiwe mu rugendo rw’Ivugabutumwa yashyize hanze indirimbo nshya

Itsinda ry’abakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu kuririmba no gucuranga, “Adorando Band” ryamurikiye abakunzi b’umuziki wahariwe Imana indirimbo Nshya yiswe “Agakiza” ikubiyemo ubutumwa bw’ukurokorwa ububata bw’icyaha n’ubuntu Imana igirira abantu bayo.

Ni igihangano cyashyizwe hanze taliki ya 1 Nyakanga 2024 gitunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ni amajwi yatunganyijwe na Ben Pro, mu gihe amashusho yo yatunganyijwe na Jabo Thierry.

Indirimbo “Agakiza” kandi yagaragayemo abagize itsinda “Adorando Band” bose uko ari abanyamuryango umunani barimo abaririmbyi batatu [3] n’abacuranzi batanu [5] ndetse n’abandi.

Ni indirimbo bahisemo kwita “Agakiza” kuko ikubiyemo ubutumwa bw’ukurokorwa ububata bw’icyaha n’urukundo Imana ikunda abantu bayo. Ibi kandi biri no mu murongo bihaye wo kwamamaza ubutumwa bwiza ku bantu bose babinyujije mu mpano bafite mu kuririmba no gucuranga aho bishyize hamwe bagakora ibihangano bitandukanye byahariwe Imana.

Adorando Band, si bashya muri uyu murimo dore ko taliki 24 Ugushyingo 2023 ari bwo bakoze icyizwi nka “Studio Session Live Recording” y’umuzingo (Album) wabo wa mbere [1] yari igizwe n’indirimbo eshanu zari mu cyo bise “HighSeas Adoration 1”.

Intego nyamukuru y’Itsinda “Adorando Band”, ni ugukora ibihangano byiza mu buryo bw’umuziki ugezweho, ngo bihembure imitima y’abantu ndetse bibafashe kwegenana n’Imana binyuze mu guhuza gucuranga no kuririmba.

Adorando Band yabonye izuba taliki ya 02 Mata [4] 2023, gusa iza guhabwa izina rya “Adorando” bisobanuye “Abaramyi” taliki 19 Kamena [6] 2023. Ryatangijwe n’abacuranzi batanu ari bo; Fiacre NIZEYIMANA, Olivier KABAHIZI, Emmanuel NIYONKURU, Diave MAHORO na Peter TUYIZERE.

Ibihangano bya “Adorando Band” biboneka ku mbuga zitandukanye za murandasi zinyuzwaho umuziki nka You Tube, Distrokids n’Izindi.

 

Adorando Band yashyize hanze indirimbo “Agakiza” mu rugendo rwabo rw’Ivugabutumwa bakomeje!
Adorando ni izina risobanura “Abaramyi”

REBA HANO INDIRIMBO AGAKIZA BYA  ADORANDO BAND

Related posts