Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abavuga ko nta gikwe bazakora, noneho barimo kuvuna umuheha bakongezwa undi! Nyuma yibyo RRA imaze gutangaza

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025 , nibwo ikigo cy’ Igihuhu gishinzwe Imisoro n’ Amahoro( Rwanda Revenue Authority,RRA) rivuga ko ubukwe buzajya bubera mu Rwanda ,Abaozi ba RRA bazajya baba bajari bafite ifishi( form) igaragaza ibikorwa byose bijyanye n’ ubukwe bigomba gusora. Iyo form igizwe n’ ibice bitandukaye aribyo bino bikurikira:

Abakora Decoration (Abakora imitako y’ubukwe): Harandikwaho amazina yabo, nimero ya telefoni, ndetse na TIN cyangwa izina ry’ikigo bakorera.

Abacuranzi (Sound System/Sonorisation): Na bo basabwa gutanga amakuru arimo amazina, telefoni na TIN.

Abatanga Amafunguro n’Ibinyobwa: Aha handikwaho amazina y’isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye, nimero ya telefoni, na TIN.

Itorero (Abaririmbyi n’ababyinnyi): Batanga amazina, telefoni, ndetse n’izina ry’itorero niba ribaho.

Abageni: Harandikwaho amazina y’abageni, telefoni, ndetse na telefoni y’umuyobozi w’ubukwe (Coordinateur) niba ahari.

Iyi gahunda igamije kumenya ibikorwa byose byinjiza amafaranga binyuze mu bukwe ,bityo ababitangamo serivice i ariyo  bajye  batanga umusoro uko bikwiye,ni gahunda yitezweho gutanga umusaruro mu kumenyekanisha abacuruzi batari basanzwe bazwi ndetse no gukumira ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe n’ amategeko.

RRA yibutsa ko gutanga umusoro ari inshingano ya buri muturage uwinjiza amafaranga binyuze mu bucuruzi cyangwa itangwa rya serivice.

Related posts