Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abasore mwese mwari mwaracyikanwe! Dore imitoma igezweho iri gukora umuti muri iyi minsi urayitera umukobwa ukamurutira umuha akavagari k’ amafaranga

Urukundo rukenera ibirungo kugira ngo ruryohere abari mu munyenga warwo, Muri ibyo birungo imitoma iza ku isonga ibindi bikajya byakurikira, N’ubwo umunyarwanda yavuze ko amareshya mugeni atariyo amutunga ariko nayo atabayeho burya n’uwo mugeni ntiwamutereta ngo umwegukane, Hari n’abavuga ko amagambo meza akura inzoka aho yari yihishe mu mwobo, Bivuze ko akarimi keza gashobora kukugeza kuri byinshi wafataga nk’inzozi.Abagore nibo bazwiho gukunda cyane amagambo meza ‘imitoma’, Abagabo bo benshi bashiturwa cyane n’ibikorwa no kubereka ko ububashye.

Gusa ntibikuyeho ko hari imitoma tugiye kubagezaho ishobora kwifashishwa n’umusore cyangwa umukobwa akayibwira umukunzi we.

1. ZUBA RY’UMUTIMA WANJYE: Nubwira umukunzi wawe ko ari izuba rimurikira umutima wawe azarushaho kukwiyumvamo mu buryo butangaje. Ahita yibona nk’urumuri rukumurikira.

2NTAWE MUHWANYE MURI IYI SI UNDUTIRA BYOSE: Nuramuka ubwiye umukunzi wawe ko akurutira ibintu byose ufite aziyumva nk’uw’agaciro gakomeye imbere yawe.  Jya ubimubwira kenshi azarushaho kugukunda kuruta uko ubitekereza.

3. URAMWENYURA NKABURA AHO NKWIRWA/ INSEKO YAWE IRANKURURA:Ntako bisa gutinyuka ukabwira umukunzi wawe ko aseka neza, Ibi bizajya bituma ahora akwisanzuraho ndetse agusekere kurusha uko yabikoraga mbere, Kandi wibuke ko inseko y’umukunzi ntacyo wayinganya nacyo.

4. IYO NKURAKAJE BIMPUNGABANYIRIZA UMUTIMA: Irekure ntuterwe ipfunwe no kwereka umukunzi wawe ko igihe umererwa nabi cyane mu buzima ari igihe wamuhemukiye cyangwa wamurakaje. Bizatuma akwiyumvamo kurushaho. N’igihe umuhemukiye ntabona ko wabigambiriye kuko abizi ko nawe bikugwa nabi.Nuramuka ukoze ibi tukubwiye uzagaruka udushimira utuvugiriza impundu utubwira ko twakubakiye urukundo kurushaho.

Mu rukundo burya duhora twiga ibishya, Nuramuka wibwiye ko utagikeneye kubwira umukunzi wawe amagambo meza kuko wamwegukanye uzaba wibeshye cyane kuko urukundo ni ikivi kituswa.

Related posts