Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abasore bameze uku bakunda abakobwa bafite icyo babashakaho ,  kuko utabyitondeye wababara kurushaho.

Hari abasore bamwe bajya mu rukundo icyo bagamije ari ukwikorera imibonano mpuzabitsina nta rukundo rubarangwaho ugasanga ntibakozwa ibyo gushinga urugo, Twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bintu biranga umusore udakunda abakobwa kugeza naho iyo hagize umukunda amubabaza iteka.

Dore ibiranga bene uwomusore:

Ahora iteka akwibutsa ko ari umugabo:Nibyo koko uri umugore ni byo bigomba kukunyura, ariko niba uwo ukunda ahora akubwira iteka ubushobozi bw’abagabo gusa ntiyite k’ubushobozi bw’abagore ashobora kuba adakunda igitsina gore habe na mba.

Uzahora wumva avuga ko abagore ntacyo bashoboye: Aha uzajya wumva akubwira ko nta kintu kizima umugore yakora ngo kibe kizima agahora avuga ko abagabo ari bo bagize Isi, niba ufite nk’uyu ushatse watangira kumuvaho

Azagucecekesha mugihe ari kumwunganira mu bitekerezo: Ntazigera yifuza kumva ikikuvamo cyaba igitekerezo cyangwa inyunganizi ahora yumva ko ari we ufite ijambo rya nyuma ko wowe ntacyo wamugiramo inama.

Azakunda gutesha agaciro abagore abita abasazi n’imburamumaro: Ikizakubwira ko umugabo adakunda abagore nuko iteka ahora avuga ko abagore ari abasazi ikiza rero nuko wagenda hakiri kare ataragusaza kuko ntuzigera ubona urukundo rwe na gato

Uzumva akubwira ko ubukwe ntacyo buvuze kuri we: Kubijyanye n’ubukwe azahora akubwira ko atasezerana n’umugore kuko abona ko byaba bisa nabi cyane ndetse ko ari ukwangiza umutungo., Igihe cyose uzabona ibimenyetso nkibi k’umusore wakunze uzahite ubivamo hakiri kare ibintu bitarakara kuko wababara kurushaho.

Related posts