Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abarwanyi ba M23 bongeye gusezeranya ikintu giteye ubwoba abatuye umujyi wa Goma nyuma yuko bongeye kunesha ingabo za leta FARDC. Soma witonze!

Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bamaze igihe barigaruriye uduce dutandukanye two muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse aba barwanyi bakaba bakomeje gukaza umurego muguhangana na FARDC nk’intego bihaye yo kuba bakwigarurira uduce dushya turimo n’umujyi wa Goma, kurubu aba barwanyi bongeye kunesha abasirikare ba leta ndetse barabirukana banashimuta abasirikare bagera ku 9. nyuma yuko ibi bibaye, aba barwanyi bakaba bahaye isezerano riteye ubwoba abatuye mugace ka Goma. wakwibaza uti se iryo sezerano ni irihe? Komeza usome inkuru.

Nkuko radio mpuzamahanga ijwi ry’amerika dukesha ayamakuru ryabitangaje, baremeza ko aba barwanyi ba M23 bakomeje gukura umutima abaturage aho barikugenda batangaza amagambo akomeye cyane atuma benshi mubaturage bari kuva mu byabo ndetse abandi babirimo bakabibamo bafite umutima utari hamwe kubera gutinya ko intambara ya M23 ndetse na FARDC yabageraho ikaba yabateza ikibazo gikomeye.

Ubwo rero imirwano ikomeye cyane yaberaga munkengero z’umujyi wa Goma , nyuma yuko abasirikare bagera ku icyenda bafashwe bugwate n’aba barwanyi ba M23, byatumye aba barwanyi batangaza ko ibyo abatuye mumujyi wa Goma ngo birirwa bavuga ngo nokuba barakoze imyigaragambyo bamagana M23 ngo nicyo kintu kibi bakoze mubuzima ngo kandi kigomba kubagiraho ingaruka uko byagenda kose.

Nubwo aba barwanyi baterura ngo bavuge icyo bazakorera aba batuye muri utuduce ariko batangaje ko ibizaba bishobora kuzaba ari bishya ndetse bikazagira ingaruka kumuntu wese uzanga kuyoboka amabwiriza n’amategeko y’aba barwanyi ba M23. nyuma yibyo kandi aba barwanyi bongeye kuba sezeranya ko uko byagenda ko se ukukwezi kwa 9 kuzashira aba barwanyi bamaze gufata uyumujyi ndetse ngo ibyabaye mumujyi bagiye bigarurira nabo bizababaho.

Related posts