Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bagiye gutangira gushyiraho inzego z’ubutegetsi muduce bigaruriye. sobanukirwa impamvu!

Uburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ni agace kamazemo igihe intambara z’urudaca ndetse zihasimburanwa umunsikumunsi bitewe nuko akagace ari indiri y’inyeshyamba zitandukanye. kurubu abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira agace ka Bunagana, Rutshuru ndetse ninkengero zatuno duce, kurubu batangaje ko bagiye gutangira gushyira ho inzego z’ubuyobozi zireberera abatuye muri akagace ka Bunagana na Ruthsuru.

Mugutangaza ibyo, Majoro Willy Ngoma yatangaje ko mugitondo cyo kuri uyuwa5 aribwo ubuyobozi bwa M23 bwatambagiye uduce twamaze kwigarurirwa na M23, maze bukemeza ko hashyirwaho uburyo bushya bwo kuba utuduce twatangira kuyoborwa ndetse uwanze kuba yayoboka bakaba bamuyoboza inkoni y’icyuma.

Mukiganiro yagiranye na Reuters kumurongo wa Telephone, Majoro Willy Ngoma usanzwe uvugira abarwanyi ba M23 yatangaje ko aba barwanyi bahamya badashidikanya ko batazigera batsimburwa muri utuduce bamaze gufata ndetse bikaba arinabyo ahanini byabateye kuba bashaka abayobozi bakwiriye ba buri gace mu rwego rwo kwita kubaturage batuye utuduce.

Uyumugabo kandi yatangaje ko Impamvu nyamukuru yo gukora iyi operation,ari ukugirango hacungirwe umutekano abatuye muri utuduce kugirango ingabo za leta zidakomeza kwica abaturage maze zikabeshyera aba barwanyi badahwema kwemeza ko ari abarwanyi babahanga ndetse badashobora kwivanga mubyo kubuza abaturage umutekano ahubwo biyemeje gucunga uyumutekano wabo.

Related posts