Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abanyamakuru Rugangura Axel, Kwizigira Jean Claude na Ruvuyanga babatije umukinnyi wa APR FC izina ry’ubwoko bw’ikijumba

Abanyamakuru batatu b’imikino bakorera Radio Rwanda aribo Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, Rugangura Axel na Kwizigira Jean Claude Lee babatije umukinnyi wa APR FC witwa Ruboneka Jean Bosco izina ry’akabyiniriro rya Rukubinkondo.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda gitambuka kuva Saa Tatu kugeza Saa Tanu z’amanywa nibwo aba banyamakuru bise Ruboneka Jean Bosco izina rya Rukubinkondo.

Uyu mukinnyi wa APR FC kugira ngo ahabwe iri zina byaturutse ku kuba umunyamakuru Kwizigira Jean Claude Lee yavuze ubwoko bw’ibijumba maze ageze ku bwoko bwa Rukubinkondo bihita bitangaza Rugangura Axel maze na we ahita aribatiza Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Rugangura Axel yagize ati “Iryo zina rya Rukubinkondo tugomba gushaka umukinnyi turyita, reka turyite Ruboneka Jean Bosco kuko abandi bakinnyi bose ba APR FC bagiye bafite andi mazina nka Mugisha Bonheur yitwa Casemiro, Niyibizi Ramadhan yitwa Phil Phoden, ba Bizimana Yannick na ba Mugunga Yves bose bafite amazina, rero Ruboneka agomba guhabwa izina rya Rukubinkondo”.

Rugangura Axel ni umunyamakuru ufatwa nk’umunyamakuru wa mbere mu kogeza umupira w’amaguru wo mu Rwanda, kimwe mu bimufasha kogeza bigashimisha imbaga nyinshi n’uko abakinnyi ababatiza andi mazina akurura abantu.

Related posts