Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abanyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda bongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe bakunda Rayon Sports

Abanyamakuru b’imikino bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda barimo Roben Ngabo ukorera Radio 1, Ephraim Kayiranga ukorera Radio & Flash TV na Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ ukorera Ishusho TV bari bafite akanyamuneza kenshi nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Police FC.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2, iyisezerera ku giteranyo cya 6-4 mu mikino ibiri ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino witabiriwe n’Abanyamakuru batandukanye gusa abenshi muri bo bagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo Rayon Sports yinjizaga ibitego.

Mu banyamakuru bizwi ko bafana Rayon Sports cyane barimo Ephraim Kayiranga, Mucyo Antha, Roben Ngabo na Mugenzi Faustin bose bari bishimye ku buryo budasanzwe.

Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Mukura VS mu mikino izaba tariki ya 9&10 n’iya 13&14 Gicurasi 2023.

Related posts