Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abanyamakuru bakomeye mu Rwanda bemeje ko Heritier Luvumbu na Raphael Osaluwe ari abakinnyi bari ku rwego rwo hasi ku buryo bigoye kubitegaho umusaruro ushimishije

Abanyamakuru ba Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino aribo Kazungu Clever na Mucyo Antha bemeje ko Heritier Luvumbu Nzinga na Raphael Osaluwe Olise ari abakinnyi bari ku rwego rwo hasi.

Hashize igihe aba bakinnyi batari mu bihe byiza by’umwihariko Raphael Osaluwe Olise ukomoka muri Nigeria ntabwo aheruka kubanza mu kibuga kuko umwanya we ukinwamo na Mbirizi Eric.

Ku rundi ruhande Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we ntabwo atanga umusaruro ushimishije, gusa ni umwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cy’ejo ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2023, abanyamakuru b’imikino Kazungu Clever na Mucyo Antha banenze aba bakinnyi b’Abanyamahanga muri Rayon Sports bemeza ko nta kintu gihambaye bari gukora ku buryo kizafasha iyi kipe.

Rayon Sports iheruka kunyagirwa na Police FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, kuri ubu ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.

Related posts