Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Abanyagihugu bose bashenguwe imitima ubwo basezeraga bwa nyuma Umupadiri wari n’ umuvuzi gakondo….

Umupadiri witwa Sebastian Kuzhupil , yapfuye ku ya 26 Kamena 20202 , i Dar se Salaam wo gihugu cya Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 nibwo yasezeweho bwanyuma , Abanyagihugu benshi bashengurwa imitima yabo.

Umwepiskopi uri mu kiruhuko cy’ izabukuru wa Diyosezi Gatolika ya Morogoro , Telesphor Mkude yasezeye Misa yo gusezera uyu mupadiri ahamagarira abapadiri , n’ Abanyatanzaniya gukoresha umuhamagaro bahabwa n’ Imana kugira ngo batange serivisi ku bakene , abarwayi n’ abafite ubumuga.

Muyenyeri Mkude yavuze ko kuri Padiri Kuzhupil , yavuze ko mu buzima bwe yabaye igikoresho cyo gufasha abakene , abarwayi ndetse anakoresha impano idasanzwe kugira ngo abagatolika bareke kuzerera bashaka ubuvuzi.

Mkude yakomeje avuga ko mu myaka 25 amaze akora umurimo w’ ubupadiri yawukoranye umurava kandi anakora umurimo wo kuvura abantu akoresheje ibimera.

Mu buzima bwe , Padiri Kuzhupil yatangaga ubuvuzi binyuze mu biti byo mu murima kandi bivugwa ko yavuraga indwara zitandukanye nka Diyabete, igituntu , kanseri , umutima , ndetse n’ abafite umuvuduko ukabije w’ amaraso. Umwe mu banyeshuri yigishaga witwa Janeth Shija wo mu ishuri ribanza rya Mount Camel , yatangaje ko uyu mupadiri yashoboye kumuvura indwara z’ umutima kuva akiri umwana.

Nyakwigendera Padiri yarwaye muri Mata uyu mwaka 2022  akomeza kwivuriza mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Fransisiko Dumila nyuma yimurirwa mu bitaro bya Aga Khan i Dar es Salaam ari naho yaguye

Related posts