Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abantu mubira ibyuya mu giye guhura n’ akaga gakomeye , dore urubategereje ruraje

Kubira ibyuya byinshi usinziriye bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye; niba ari mu gihe cy’ubushyuhe, ukaba uryamye wambaye imyenda myinshi cg imyenda ishobora gutuma ushyuha cyane, uzatutubikana uzane ibyuya byinshi, ibi ni ibisanzwe.Kubira ibyuya bidasanzwe, bivugwa igihe imyenda n’ibyo uryamyeho byatose, bidatewe n’uko hashyushye.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera kubira ibyuya nijoro. Kumenya neza ikibitera bisaba gusuzumwa kwa muganga neza. Gusa hari zimwe mu ndwara zishobora gutera kubira ibyuya cyane mu gihe usinziriye, Dore zimwe mu impamvu zishobora gutera kubira ibyuya byinshi iyo asinziriye

Infection: Ubwandu cyane cyane ubuturuka kuri bagiteri bushobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye. Indwara y’igituntu iri mu ndwara zitera kubira ibyuya cyane iyo usinziriye, ni ikimenyetso kandi cyerekana ko virusi ya VIH/HIV yibasiye umubiri. Izindi ndwara zituruka kuri bagiteri twavuga zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye; kubyimbirwa k’udutwi tw’umutima (endocarditis) ndetse no kubyimbirwa kw’amagufa (osteomyelitis).

KanseriKubira ibyuya byinshi usinziriye ni kimwe mu bimenyetso biza hakiri kare bya kanseri zimwe na zimwe nka kanseri yibasira ubudahangarwa bw’umubiri. Gusa ku barwayi ba kanseri bagira n’ibindi bimenyetso biboneka vuba nko gutakaza ibiro cyane ndetse n’umuriro.

Kuba ugeze mu gihe cyo gucura: Abagore benshi bageze mu gihe cyo gucura kubera impinduka nyinshi ziba ziri kubera mu mubiri wabo, bashobora no kuba kugira ibyuya byinshi mu gihe basinziriye nijoro.

Imiti imwe n’imwe: Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe rishobora gutera cg kongera kubira ibyuya byinshi usinziriye; imwe muriyo hari ivura kwigunga bikabije (antidepressants) niyo igira uruhare runini mu gutera iki kibazo. Imiti ivura ibisazi nayo iza mu myanya y’imbere muyongera kubira ibyuya byinshi usinziriye, Ikoreshwa mu kugabanya umuriro nka paracetamol cg ibuprofen nayo ishobora gutera kubira ibyuya.

Aba bakobwa bitondere kuko batuma wiruka ku musozi ugiye gushaka ibi batunga kubera kubaho mu buzima buhenze

Indwara yo kubira ibyuya bikabije: Kubira ibyuya bikabije ni indwara yibasira umubiri ikaba yatuma habaho ikorwa ridasanzwe ry’ibyuya, nta yindi mpamvu y’uburwayi igaragara ibiteye.

Dore icyo inanasi igiye kujya imarira umubiri w’ umuntu , gusa ikinezaza cyane kurushaho  nuko abagabo igiye kubafasha mu gikorwa cy’ indashyikirwa

Indwara z’imikorere y’ubwonko: Nubwo bidakunze kugaragara cyane, ariko hari indwara zibasira imikorere myiza y’ubwonko zishobora gutera kubira ibyuya byinshi nijoro uryamye.

Ibibazo mu misemburoMu gihe ingingo z’umubiri zishinzwe gukora imisemburo zidakora neza bishobora gutera ibibazo bitandukanye, Kugira umwingo ubyimbye cyane (hyperthyroidism), n’izindi ndwara bitera kubira ibyuya byinshi usizinziriye.

Isukari nke mu maraso: Isukari nke mu maraso itera kubira ibyuya cyane. Ku bantu bari gufata insulin n’imiti yindi ya diyabete bashobora kugira ikibazo cy’isukari nke mu maraso cyane cyane nijoro, biherekejwe no kubira ibyuya byinshi, Ngizo impamvu nyamukuru zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye, gusa kumenya neza impamvu nyakuri ibitera, bisaba kugana kwa muganga bakabanza kugusuzuma neza ngo harebwe ikibitera.

Related posts