Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abantu bakunda kugenda bihuta nta byishimo bagira mu buzima bwabo

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuntu agenda yaba gahoro cyangwa yihuta bisonauye byinshi ku buzima bwe. Abagenda bihuta cyane mu nzira bahurira ku kuba nta byishimo birangwa mu buzima bwabo.

Uko bwije n’uko bucyeye, ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi biburira abantu, harimo kandi n’ibitangaje benshi batari basanzwe bazi. Ubusanzwe benshi bavuga ko abantu bagenda bihuta baba basobanutse, gusa ngo aba bantu ngo ibyishimo ntibibarangwaho.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Sydney muri Autsralia bwagaragaje ko kugenda wihuse cyane bigira ingaruka zirimo nko kuba bigabanya ibyishimo mu buzima bw’umuntu.

The Guardian yatangaje ko ubu bushakashatsi bwenda gusa nubwakozwe na kaminuza ya University of Southern muri Denmark mu 2020 bwerekanye ko bitewe n’intekerezo n’imyitwarire y’abantu bagenda bihuta ntabyishimo bakunze kugira.

Abashakashatsi bakurikiranye abantu bakuru 78.500 bakoresheje akamashini (Tracker) bashyiraga mu masaha yabo ngo bagenzure igihe bakoresha bagenda buri munsi naho bihurira n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bantu bagenda bihuta bavuga ko bakomeye kandi biyumva nk’abanyembaraga gusa iyo bigeze ku kwishima si ingingo bibonamo. Imitekerereze iri inyuma y’aba bantu bagenda vuba ni uko bifuza kuba ‘intungane’ cyangwa se gukora ibintu byose neza (Perfectionists) kuburyo iyo bitagenze neza bagira umubabaro uri hejuru ugereranyije n’abandi bantu.

Imyumvire y’aba bantu bifuza ko abandi bantu bagira umuvuduko nkabo aho kugenda buhoro bityo ngo ibintu byabo byose babikora vuba vuba akenshi bikagenda nabi bigatuma batishima. Ngo ni abantu bakura umunezero ku musaruro wabo cyangwe se ibyo bagezeho. Iyo bitagenze uko babishakaga ngo bibagiraho ingaruka mu marangamutima kuburyo no guseka batabikora.

Aba bagenda bihuse mu bisanzwe ngo ntibafite ubushobozi bwo gutandukanya ibibazo by’umuntu n’akazi kuko babihuza cyane kuburyo ikigero cya ‘Stress’ bagira kiba kiri hejuru cyane ugereranije n’abandi. Ngo guhorana siterisi no kutanyurwa n’uburyo ibintu bigenda mu buzima bwabo ngo bituma ntabyishimo bibarangwaho.

Aba bantu kandi ngo birabagora gukomeza no guteza imbere umubano w’inshuti zabo cyangwa uw’urukundo kuko iyo babona abantu bakunda badateye kimwe nabo (abakora vuba vuba), ngo bituma batabasha gukomezanya nabo kuko babafata nk’abanebwe.

Kuruhuka kuri aba bantu ngo ntibikunze kubaho, kuko baba bafite ibintu byinshi byo gukora kabona n’iyo bavuye mu kazi cyangwa mukiruhuko usanga bakomeza guhugira mu bindi kuburyo batabona umwanya wo kwiyitaho cyangwa ngo bakore ibintu byabaha ibyishimo nko kujya gusabana n’abandi.

Gukora akazi vuba kandi neza n’uburyo bakora icyarimwe ibintu byinshi bibagora kugenzura amarangamutima yabo. Ibyishimo biza iyo ibintu bitagenze nk’uko babyifuza. Ibi ariko ngo siko bibagendekera kuko inshuro nyinshi bitagenda uko babishaka bityo nabo ntibishime.

Related posts