Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakunzi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batuye umujinya mwinshi umuzamu Kwizera Olivier nyuma yo kumenya impamvu itangaje yatumye yanga kwitabira ubutumire bw’Amavubi yari amukeneye kuruta abandi bazamu bose

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya Al-Kawkab ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Saudi Arabia yanze kwitabira ubutumire bw’Amavubi abeshya ko afite ikibazo cy’imvune.

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 nibwo umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 yakuyemo 26 bo kwifashisha ku mikino ibiri ya Benin ‘Les Guepards’.

Mu bakinnyi bari bahamagawe barimo umuzamu Kwizera Olivier usanzwe ari umuzamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa ku munota wa nyuma uyu muzamu yanze kwitabira ubutumire bivugwa ko yagiriye imvune mu ikipe ye ya Al-Kawkab.

Amakuru dukesha Radio One ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Al-Kawkab bwasabye Kwizera Olivier kugumana na bo kugira ngo bakomezanye urugamba rwo guhatanira kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ubuyobozi bwa Al-Kawkab bwahaye Kwizera Olivier miliyoni eshatu z’Amanyarwanda maze ahita yanga kwitabira ubutumire bw’Amavubi nyuma aza gusimburwa na Hakizimana Adolphe ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Hari amakuru avugwa ko bishobora kuzagora Kwizera Olivier kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bitewe n’uko yanze kwitabira ubutumire aheruka guhabwa.

Related posts