Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakundana: Niba ibi bintu mutabihuriyeho uwo muntu ntabwo ari we Imana yakuremeye

Ese ikintu cyo kuba hari abantu baremewe kubana kibaho muri ubu buzima? Ese umuntu ashobora kumara igihe yiruka isi yose ashaka uwo bazabana kandi hari uwo yaremewe kubana nawe? Uko byagenda kose hari ibigaragaraza ko mwaremewe kubana.

Ushobora gutekereza ko inkuru yawe y’urukundo yari yamaze guhimbwa kuva na kera. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi muri iyi si bemera ko hariho abantu baremewe kubana ndetse bamwe bakanaba abatangabuhamya babyo. Uwo muntu ashobora kuba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa. Uyu muntu rero muba mwararemewe kubana iteka ryose.

Ni byo rwose, ahari ni ikintu gishobora kuguhumuriza mu gihe waba wemera ko hanze aha hari umuntu mwaremewe kubana. Bishobora no kukurinda kujarajara wiruka, ahubwo ukicara ugategereza. Aha twakwibaza ngo mbese abantu bose baricara bagategereza? Igisubizo ni Oya! Umusore ntabwo yicara ngo ategereze, arahaguruka akajya gushaka uwo baremewe kubana nawe, akamubona ariko kumukozaho ibiganza bigafata igihe, ni bwo uzumva bavuga ngo ‘Gutereta ntabwo byoroha’.

Ntabwo twakwirengagiza ko muri iyi si harimo n’abandi bantu, bafata nabi abo baremewe kubana mu gihe bahuye nabo, icyo gihe bakaba bahisemo kubaho biruka, bazenguruka abatuye isi. Ni bwo uzumva ngo kanaka ahora ashaka nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyibanda ku nkuru z’urukundo, Relrules.

NIBA IBI BINTU MUTABIHURIYEHO NGO MUBE MUBIKORA NTABWO UWO MUNTU ARI UWAWE.

1.Ntabwo mwumva mutunganye iyo muri mu rukundo rwanyu: Urukundo rwanyu rushobora kuryoha rukaba nk’ijuru rito ndetse rukaba rwaba umuti uvura imitima y’abantu babegereye, ariko murasabwa kubigiramo uruhare. Niba mwumva mudatuje, harimo ikibazo.

2.Niba mutishimira hamwe nk’abakundana ni ikibazo: Niba mudafata akanya ngo mwishimane mwembi, harimo ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu ukwiriye kumenya neza ko iki kintu gikwiriye kubaho.

3.Niba mutajya mugurirana utuntu ibyanyu ubigenzure: Iteka mushobora kujya mugurirana utuntu duciriritse kandi mwembi mukabikora ntawe ugishije inama mugenzi we. Niba mwembi bitabashobokera cyangwa bikaba bikorwa n’umwe, harimo ikibazo.

4.Niba mutabwizanya ukuri ni ikibazo: Kuba mwembi nta kuri kuri hagati yanyu mwembi ni ikibazo gikomeye cyane. Ukuri ni cyo kintu gishimangira urukundo rw’abantu babiri. Iteka ukwiriye kukimenya.

5.Gutemberana ahantu hatuje cyangwa kwicarana ahantu hatuje: Mwembi mukwiriye kuba mubonerana umwanya mukicara ahantu hatuje, hameze neza mukabasha kuganira.

6.Guhana umwanya: Kuba uri mu rukundo ntabwo bisobanuye ko ugiye kubaho wirengagije ibyiyumviro byawe nkawe ubwawe. Mukwiriye gushyiraho imipaka hagati yanyu mwembi. Ukwiriye kuba wowe. Niba mudashobora kubahana urukundo rwanyu ni rubi cyane (Toxic Relationship).

7.Gushyigikirana mu ntego: Mukwiriye gushyigikirana buri wese mu ntego ye.

8.Kuganira/Itumanaho hagati yanyu: Niba mudahuza muri byose, mukaba mutagira itumanaho rihamye, ngo mube mufite uburyo muvugana bukomeye, menya ko ntaho bizagera.

Related posts