Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abakunda kurya imigati hamwe n’ icyayi akanyu kashobotse. Dore urugutegereje

Abantu benshi uzakunda gusa mu gitondo bakunda gufata icyayi n’ umugati, Birashobokako waba uwukoresha nyamara bitari ngombwa cyangwa atari byiza ku buzima bwawe.Muri iyi nkuru turaguha inama.

Umugati n’icyayi ni kimwe mu bikundwa cyane pe, ni amafunguro aryohera benshi cyane.Haba abakuze cyangwa abakiri bato, bayakoresha mu masaha ya mu gitondo cyane.

Benshi bahitamo kuyafata mbere yo gusohoka munzu bagiye kukazi cyangwa ahandi hantu nko ku ishuri.N’ubwo bimeze bityo rero hari abatabsha kurya umugati kubera ibibzo by’ubuzima bafite no kuburengera muri rusange.

Nk’uko ibitanyamakuru ; Medineplus na Webmd bibitangaza, hari impamvu zimwe na zimwe zituruka kwa mu ganga zikabuzanya kurya umugati.

Imigati ikorerwa mu nganda maze igakorwa hifashishijwe ifarini,isukari ndetse n’umunyu.Umugati kandi uba igizwe n’isukari ndetse n’ibindi biryoherera bikorwa n’abantu baba bashaka ko uzakundwa.

Indwara zo munda: Abantu bakunda kurwara indwara zo munda cyane, ntabwo bemererwa kurya imigati cyangwa kuyihorera cyane, kuko nabo bagira amafunguro yihariye abafasha gukomeza kubaho neza cyane.

Kuzamura umuvuduko w’amaraso: Kuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso bizwi nka ‘Hypertension’, ni indwara igaragara cyane iyo umuvuduko w’amaraso mu mubiri w’umuntu uri hejuru cyane.Abantu barwaye iyi ndwara bagirwa inama yo kurya amafunguro arimo; Ibishyimbo, imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bibafasha kumera neza, Umugati n’icyayi rero byangiza umubiri kuko bifasha kumuzamura umuvuduko w’amaraso kandi bidakenewe mu buzima mu rwego rwo gufasha kugira ubuzima bwiza.

Diabete: Abantu barwaye iyi ndwara ntabwo bemererwa kurya imigati ndetse no kunywa icyayi.Abaganga bagira inama abarwayi kugendera kure iyi ndyo (Icyayi n’umugati).Amafunguro menshi abamo ifarini ndetse n’isukari, ntabwo aryohera cyangwa ngo afashe umurwayi wa Diabete nk’imwe mundwara 5 zica cyane abantu nk’uko ikigo World Health Oraganization kibitangaza. Niba urwaye iyi ndwara ya Diabete, urasabwa kugendera kure imigati , icyayi n’ibindi bisa nabyo

Related posts