Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakozi ba FERWAFA bari bamaze iminsi bafunze bafunguwe.

Nzeyimana Felix (umukozi wari ushinzwe amarushanwa akaba yaritukanywe burundu) na Tuyisenge Javan bafunguwe nyuma y’iminsi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Mu byukuri Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko  Nzeyimana Felix  na Tuyisenge Javan ko  bagakurikiranwa bari hanze bagakurikiranywa  ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Nkuko mwabibonye mu nkuru zacu zatambutse mu kwezi gushize nibwo aba bari abakozi ba FERWAFA , RIB yabitangaje ko  aba bombi bagomba gutabwa muri yombi kubera ibyaha bitatu nk’uko umuvugizi wa RIB yabitangaje.

Aho yagize ati:“Icyaha cya mbere; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 iyo babihamijwe n’urukiko hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

“Icyaha cya kabiri bakekwaho, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”

“Guhundura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe akaba ari icyaha cya 3 bakurikiranyweho, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha (2 na 3) bikaba bihanishwa igihano kimwe akaba ari igifungo cy’umwaka umwe cyangwa 2 ndetse hakiyongeraho n’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3.”

Aba bagabo bagize aho bahuriye n’ikirego cya Rwamagana City , aho na Muhire Henry wari warahagaritswe muri FERWAFA yagarutse mu inshingano ze , bose bashinjwaga guhimba raporo itariyo byatumye Rwamagana iterwa mpaga mu mukino wa 1/2 na AS Muhanga, byaje kugaragara ko bahimbye iyo raporo .

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA  yahise yirukana nta nteguza Nzeyimana Felix umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA kubera hagaragaye ibimenyetso asaba umusifuzi Javan guhindura raporo amwizeza ko nibicamo azamureba.

Related posts