Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakobwa gusa: Aya makosa abahungu bose barayazize wabibaza Juno Kizigenza ibyamubayeho

Umaze igihe ukundana n’ umukunzi wawe ariko ukabona ibyo kubana biri kure nk’ ukwezi!!! Komeza usome niba wifuza kumenya ibimenyetso byakwereka ko atazigera akugira umugore we, Bavuga ko umusore nta na rimwe azaba yiteguye gushinga urugo. Ikibaho ni uko akubona mu hazaza he cyangwa ntakubonemo.Niba ubona umusore mukundana atinjira mu rukundo cyane cyangwa ukabona ntashaka kugera kure nk’uko ubishaka ikiza ni ukwisuzuma ukareba ibyo ukora. Umusore ashobora kumara igihe kirekire atariyumvamo ko mwashinga urugo gusa ibyo ni byiza niba nawe ari byo wifuza cyangwa ari byo mwumvikanyeho.

Gusa niba wowe ufite ikindi cyerekezo, niba wifuza ko mubana, kuki waguma uta umwanya ku muntu udashobora kuzakugira umugore? Ibyiza si uko wamuvaho hakiri kare ugashaka undi mwazahuza icyerekezo? Iyi ni yo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho  ibimenyetso wareberaho ukamenya niba umusore mukundana atazigera na rimwe agusaba ko wamubera umugore:

1. Avuga ko abo bahoze bakundana ari abasazi: Niba yarakundanyeho n’abandi bakobwa mbere yawe ni ikintu kiza cyane. Gusa niba umubaza uko byarangiye akakubwira ko bari abasazi cyangwa batari bashobotse ibi ni bibi cyane. Biragoye gusanga abantu 3, 4, 5 bose baribadashobotse ahubwo wasanga ari we udashobotse. Wenda bo bakaba barifuzaga ko umubano wabo ukomera kandi ukagira ibyo ushingiraho bifatika we akabananira, Nawe ushobora kuba hari ibyo wagerageje ariko bikaba byaranze kugenda neza hagati yawe nawe.

2. Umucira amarenga ntabyiteho:Hari abakobwa babona bitinze bagangira gusa n’abacira amarenga abakunzi babo ngo bagire icyo bibwira mbese batere ivi babasabe kubabera abagore, Niba warakoze ibi umusore mukundana akabyima amaso ni uko atazigera akugira umugore. Ushatse washakira ahandi.

3. Ahora yigiza inyuma igihe cyo kubana:Ese yagusabye ko wamubera umugore? Niba yarabikoze ariko igihe cyoze uzanye iby’ubukwe akabyirengagiza cyangwa akigiza igihe inyuma, uyu munsi ati “reka tubikore umwaka utaha” gutyo gutyo ni ikimenyetso gikomeye ko atazigera abana na we. Wakwibaza uti kuki yansabye ko twabana se? Kuki yanyambitse impeta?Ibi ashobora kubikora kugirango akwigarurire agukoreshe ibyo ashaka cyangwa se agucecekeshe niba warahoraga umubaza aho urukundo rwanyu rwerekeza. Ikiriho rero ni uko uri guta umwanya ku muntu utakubona mu hazaza he.

4. Ahora ategereje igihe cya nyacyo:Afitanye ibibazo n’umuryango, ategereje kuzamurwa mu ntera, ko ubucuruzi bwe buzamuka,… IGIHE NTIKIRAGERA.Mu by’ukuri nta gihe nyacyo ku kintu icyo ari cyo cyose. Amafaranga? Hari abakora ubukwe ntayo bafite, Akazi? hari ababukora ntako bafite. Ijambo IGIHE NTIKIRAGERA rikoreshwa na bamwe nk’urwitwazo rwo kwanga gukora ibyo bagombaga gukora. Iyaba yarashatse kukurongora aba yarabikoze nta kindi. Niba atarabikoze ni uko nta byo azakora.

5. Ntarakwereka umuryango:Niba mumaze igihe mukundana ukaba utazi abavandimwe be, ababyeyi kandi abafite iki ntago ari ikimenyetso kiza habe na gato. Umusore ugufiteho imishinga y’ahazaza nko kubakana urugo akora uko ashoboye ugahura n’umuryango we kandi mukaganira kenshi, mukamenyana. Niba atarabikoze ni ikimenyetso gikomeye cyakwereka ko nta gitekerezo afite cyo kubana na we.

6. Ajya akwitarura:Niba hari igihe anyuzamo akakwitarura mbese ntimuvugane nk’uko bisanzwe nk’aho ashaka ko mutandukana menya ko iki ari ikimenyetso kibi cyane. Wenda afite ibibazo, arahangayitse … gusa ibi bigaragaza ko atarakura mu mutwe.

Ese uyu mugabo ni we wifuza kubana na we?

Umugabo wa nyawe akwiye kuba ashobora kugenzura amarangamutima ye, kuyasangiza incuti ze, ndetse no kwikemurira ibibazo.

7. Ntashaka ko abantu bamenya ko mukundana:Ashobora kuba agufata ikiganza iyo muri mu bandi, yajya kukuvuga akavuga izina ryawe gusa ntavuge icyo muhuriyeho kubera ko afite ubwoba ko yaba avuye ku isoko., Niba umusore mukundana adashobora kubwira abandi ko mukundana imigambi ye si myiza na gato n’iyo bitaba bityo, nta gahunda afite yo kugumana nawe mu gihe kiri imbere rero iki ikimenyetso gitukura.

8. Ntujya uba mu hazaza he:Ntimushobora kwicara ngo mugire icyo mupangira hamwe kijyanye n’ahazaza. Yaba kuzatemberana, umushinga wunguka, gusura incuti muri kumwe…

9. Ntajya ashishikazwa no guhura n’incuti zawe cyangwa umuryango wawe:Ntarahura n’umuryango wawe cyangwa incuti zawe yewe ubona bitanamushishikaje ntajya anabikubazaho.

Ese uramutse wifuza kuzabana n’umuntu ntiwashishikazwa no kumenyana n’incuti ze n’umuryango?

Niba rero ubona nta bushake afite bwo kumenya incuti n’umuryango wawe ni uko nta kibazo abibanamo kuko n’ubundi mu gihe gito mutazaba mukiri kumwe.

10. Arakiberaho nkaho nta mukunzi afite:Niba anywa agasinda, agasohoka incuro nyinshi aho abonye hose mutajyanye… Menya ko nta gahunda afite yo kubana na we

11. Nturi mu byibanze kuri we:Umusore wa nyawe kandi ufite umugambi wo kubana na we ni wowe ashyira imbere kurusha ibindi byose. Ibi ni nk’itegeko. Gusa niba ubona akurutisha ibintu biri aho akenshi bitanafite agaciro gakomeye ni uko nyine nta gaciro gakomeye ufite imbere ye.Niba udafite agaciro gakomeye ni uko adashobora no kukugira umugore we.

Related posts