Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakobwa baragorana pe! Dore ibintu byingenzi umukobwa wese yitaho kugira ngo ahe urukundo umuhungu bagiye gutangirana urwo rugendo

 

Hari ibintu umukobwa wese yitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n’umusore runaka, nyamara abasore bo bibwira ko nta gaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.

 

Muri iki gihe hari ibintu umukobwa wese yitaho cyane mbere y’ uko aha urukundo umusore bagiye gutangirana urwo rugendo.

Dore bimwe mu byo umukobwa wese abanza kwitaho kugira ngo aguhe urwo rukundo:

Umwuka uhumeka: Uretse n’abakobwa, nta muntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mu kanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n’izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

Amenyo ye: Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y’umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk’ayahomye amamesa. Nta mukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

Inkweto yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Nta mukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n’ureba uko ameze yahuza n’inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba iyo nkweto akagereranya n’amafaranga winjiza ku kwezi.

Isaha yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk’umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

Amarineti yambara: Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk’uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe.Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk’umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n’abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk’umusirimu.

Uburyo ugerageza kumwegera: Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegereye utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

Inyogosho: Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y’akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk’ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk’inkomoko y’iyi sitire y’imisatsi.

 

Imyambarire: Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

Related posts