Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi Robertinho yatoje muri Rayon Sports agiye kubahemba kubajyana muri Simba yo muri Tanzania ahereye ku mukinnyi uhora mu mitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Olivier Sefu ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Simba Sports Club ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamakuru Mucyo Antha wa Radio 10 yatangaje ko Niyonzima Olivier Sefu ari mu biganiro n’ikipe ya Simba itozwa na Roberto Oliveira Goncalvez do Calmo wamenyekanye nka Robertinho.

Amakuru agezweho ubu ni uko umutoza Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil akomeje gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe ko bazasinyisha Niyonzima Olivier Sefu mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Bivugwa ko Niyonzima Olivier Sefu nakomeza kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda, Simba izahita imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri aho ku kwezi azajya ahembwa miliyoni 6 z’Amanyarwanda.

Mu gihe byaba bidakunze ko Niyonzima Olivier Sefu agurwa na Simba Sports Club mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora kuzahita asinyira Rayon Sports yigeze gukinira imyaka ine yose akayikoreramo amateka atazibagirana.

Niyonzima Olivier Sefu yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali abarizwamo kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2021.

Related posts