Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Benin batangariye ubuhanga budasanzwe bwa myugariro w’Amavubi bamusaba nimero ze za Telefone kugira ngo bazajye bavugana umunsi ku wundi, rutahizamu Steve Munier ukina mu Bufaransa yamwijeje ko azamuhuza n’amakipe y’i Burayi

Abakinnyi batandukanye b’ikipe y’Igihugu ya Benin batunguwe n’ubuhanga budasanzwe bwa myugariro wo hagati Manzi Thierry, ndetse umukino urangiye bamwatse nimero ze za Telefone kugira ngo bazajye bavugana umunsi ku munsi ni nyuma yo kwitwara neza akagaragaza ko ari umukinnyi w’igihangange.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Benin 1-1.

Wari umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Amavubi yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko gutsinda biri butume ifata umwanya 2, ni nyuma y’uko Senegal yari yaraye itsinze Mozambique.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yari yakoze impinduka 3 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo muri Benin bakanganya 1-1.

Sahabo Hakim wabonye ikarita itukura yari yasimbuwe Muhozi Fred, Bizimana Djihad avamo hazamo Rubanguka Steve ni na ko Serumogo Ali yasimbuye Omborenga
Fitina.

Ku munota wa 9 Ange Mutsinzi yagerageje ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry ariko unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 17 Rafael York yahushije penaliti ni nyuma y’uko Cedric Yannick akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 20, Ntwari Fiacre yarokoye ikipe nyuma yo gukuramo umupira ukomeye w’umuterekano wari utewe na Ishola Junior.

Muhozi Fred yagerageje ishoti ariko umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rubanguka Steve yahaye umwanya Djihad Bizimana.

U Rwanda rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 58 ku burangare bw’ubwugarizi maze Joel Harold ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 65 Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka 2, Serumogo Ali na Rafael York bavuyemo hinjiramo Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Ku munota wa 70 Amavubi yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Manzi Thierry n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin maze Meddie Kagere awuha Manzi n’umutwe ahita ashyira mu izamu.

Ku munota wa 78, Ally Niyonzima yasimbuye Muhozi Fred.

Mugisha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 82 ariko umunyezamu awushyira muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

Mu itsinda L Senegal yamaze kubona itike ni iya mbere n’amanota 12, Mozambique ifite 4, Amavubi 3 n’aho Benin ikagira 2.

Related posts