Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi batatu bakomeye ba Rayon Sports banze kunigwa n’ijambo babwira ubuyobozi ko batewe agahinda no kwikura mu Gikombe cy’Amahoro kandi bifuzaga kugitwara bakazahabwa miliyoni 12 bemerewe na Skol

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Essomba Leandre Willy Onana na Paul Were Ooko babwiye Umunyamabanga wa Rayon Sports ko batishimye kuba ikipe yikuye mu Gikombe cy’Amahoro nyamara bifuzaga kuzagitwara.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gusezera mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023 nyuma y’uko yimuriwe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu buryo bavuga ko ari akajagari.

Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga ejo ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera uyu munsi saa 12h30’.

Nyuma y’uko FERWAFA yimuye umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro bagombaga gukinamo na Intare FC ejo ku wa Gatatu, Rayon Sports yahise itumizaho ikiganiro n’itangazamakuru mu buryo bw’igitaraganganya maze ihita isezera.

Nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bumvise ko ikipe yasezeye mu Gikombe cy’Amahoro barababaye bitewe n’uko bari biteguye kuzagitwara bagahembwa na Skol miliyoni 12 z’Amanyarwanda abakinnyi bakayagabana.

Kugeza ubu biravugwa ko FERWAFA ishobora kwishyura Rayon Sports amafaranga yari yakoresheje yitegura Intare FC.

Related posts