Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo Kapiteni Manishimwe Djabel, Niyigena Clement, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bababajwe no kuba Rayon Sports (bigeze gukinamo) yasezeye mu Gikombe cy’Amahoro kandi bifuzaga kuzahurira nayo ku mukino wa nyuma bakayinyagira.
Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023 nyuma y’uko yimuriwe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu buryo bavuga ko ari akajagari.
Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uyu munsi ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera uyu munsi saa 12h30’.
Nyuma y’uko FERWAFA yimuye umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro bagombaga gukinamo na Intare FC kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yahise itumizaho ikiganiro n’itangazamakuru mu buryo bw’igitaraganganya.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko impamvu nyamukuru ari ukuganira by’umwihariko ku gikombe cy’Amahoro.
Ati “Twabatumiye kugira ngo tuganire, hari icyo twifuzaga kubatangariza. Nk’uko mu bizi mu Rwanda shampiyona irarimbanyije.”
“Murabizi ko twari twarakinnye umukino ubanza na Intare, twagombaga gukina umukino wo kwishyura uyu munsi saa 15h kuri Stade ya Muhanga ariko ntibyakunda kubera izindi mpamvu.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’akajagari bagaragaje muri iri rushanwa, kubaturaho ibintu batabimenyeshejwe bahise bafata umwanzuro wo kuva mu gikombe cy’Amahoro.
Ati “Uyu munsi twatunguwe no kubona iyo baruwa batubwira ngo umukino wimuwe, washyizwe ku wa Gatanu, ku wa Gatanu ku Cyumweru dufite umukino ku Cyumweru, impamvu baduhaye ngo ni amategeko namwe mwaza kuyareba (…) twari twaramaze kwishyura ikibuga, nk’umuryango wa Rayon Sports twari twaritabiriye tubizi, tubishaka, tuzi agaciro k’igikimbe cy’Amahoro.”
“Ibi ngibi byatunaniye, biraturenga dusanga tutagomba gukora ibintu huti huti, tutakinisha abakinnyi ku wa Gatanu uyu munsi bagaruriwe mu nzira, nurangiza no ku Cyumweru bakine shampiyona…. tubahamagaye tugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikipe ikundwa n’abantu benshi, federasiyo amategeko yajya yubahirizwa, dusanze tutabishobora, Rayon Sports tuvuye mu gikombe cy’Amahoro, twandikiye FERWAFA bazafate uwo twari guhura akomeze.”
Avuga ko ariko mu gihe bakegerwa ibibabangamiye bakabikuraho bashobora kugaruka mu irushanwa ariko mu gihe banahitamo kubahana bo biteguye kuba bafata ibyo bihano aho gukorera mu kajagari.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yavuze ko ku Cyumweru ku mukino wa Etincelles FC mu buryo butaziguye (informal) babwiwe ko ku wa Gatatu bishoboka ko ikibuga cya Muhanga kitazaboneka kubera ko hari ibindi bikorwa biteganyijwe nko kwizihiza umunsi w’abagore no gusoza irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.
Ku wa Mbere tariki ya 6 Werurwe ni bwo Akarere ka Muhanga kandikiye Rayon Sports mu buryo bweruye ko ikibuga kitazaboneka ndetse inamenyesha FERWAFA.
Kuri uwo wa Mbere, Rayon Sports yaganiriye na FERWAFA ndetse yemera ko ikibuga kimurwa bayisaba gushaka ikindi kibuga ari nabwo babonaga Stade ya Bugesera na FERWAFA irabyemera ko umukino uzahabera.
Namenye kandi yavuze ko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga baganiraga ku migendekere y’umukino ariko icyo kuba wasubikwa ntabyari birimo.
Bari bemeranyijwe ko umukino w’Intare FC na Rayon Sports uzaba mbere saa 12h30’ amakipe azakoresha Urwambariro kugeza igice cya mnere kirangiye ndetse ko n’abaguze amatike y’umukino wa mbere nurangira bazahita basohoka kugira ngo batange umwanya ku bareba umukino wa kabiri wa Ivoire Olympique na APR FC na bo binjire.