Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi bane bavuga rikumvikana muri Rayon Sports batewe impungenge n’umutoza Haringingo Francis Christian uri gukora ikosa rikomeye rishobora kuzatuma Rayon Sports itakaza igikombe cya shampiyona igahomba miliyoni 32 yemerewe na Skol

Abakinnyi bane bavuga rikumvikana muri Rayon Sports batewe impungenge n’umutoza Haringingo Francis Christian uri kwanga gukinisha Moussa Camara bishobora kuzatuma Rayon Sports itakaza igikombe cya shampiyona igahomba miliyoni 32 bemerewe n’uruganda rwa Skol Brewery Limited.

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Essomba Leandre Willy Onana, Mbirizi Eric, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric babwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko akwiye kujya abanza mu kibuga rutahizamu Moussa Camara.

Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian bigendanye n’uko uyu mutoza yanga kumubaza mu kibuga.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Heritier Luvumbu, Essomba Leandre Willy Onana, Mbirizi Eric, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric bose bakomeje gutakambira Haringingo Francis bamubwira ko nadakinisha Moussa Camara mu mikino iri imbere bishobora kuzabaviramo kubura ibikombe byombi.

Nyuma y’iminsi 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Rayon Sports yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 46.

Related posts