Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Abakinnyi babiri babanza mu kibuga muri APR FC ntabwo bazakina umukino wa Mukura Victory Sports kubera impamvu ikomeye

Myugariro wo hagati mu ikipe ya APR FC, Buregeya Prince na Imanishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu bashobora kutazakina umukino wa Mukura Victory Sports.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, kuri Stade yo mu Bugesera ikipe ya APR FC izakira Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Buri ruhande rurifuza gutsinda uyu mukino, gusa mu Ikipe ya APR FC harimo imvune aho Kapiteni Manishimwe Djabel na Visi Kapiteni Buregeya Prince bashobora kutazagaragara mu mukino w’ejo.

APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28 aho izigamye ibitego 8 mu mikino 15, mu gihe ikipe ya Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 23 ikaba izigamye ibitego 9.

Related posts