Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports bakojeje isoni APR FC yifuzaga kubasinyisha mbere y’uko umwaka w’imikino urangira

Ikipe ya APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports ari bo umuzamu Hakizimana Adolphe na rutahizamu Rudasingwa Prince.

Hashize igihe bivugwa ko ikipe ya APR FC yifuza aba bakinnyi b’Abanyarwanda batanga icyizere cyo kuzagera kure mu mupira w’amaguru.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ikipe ya APR FC yifuzaga kubasinyisha mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangira ariko babyanze bayibwira ko bazagirana ibiganiro ubwo amasezerano yabo azaba arangiye.

Hakizimana Adolphe asanzwe ari umuzamu wa mbere muri Rayon Sports, mu gihe Rudasingwa Prince we atari yabasha kubona umwanya uhagije wo gukina.

Buri mpeshyi bikunda kubaho ko abakinnyi baba bitwaye neza muri Rayon Sports bagurwa na APR FC, mu baheruka kuyijyamo barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Niyigena Clement.

Related posts