Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi babiri ba Bugesera FC biyemeje kuzatsinda APR FC nk’uko babikoze mu mukino ubanza bakayikura ku Gikombe cya shampiyona, bivugwa ko aba bakinnyi bazagurwa na Rayon Sports mu mpeshyi

Abakinnyi b’Ikipe ya Bugesera FC y’umutoza Nshimiyimana Eric bakomeje gukubita agatoki ku kandi aho bifuza kuzatsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino uzahuza amakipe yombi ku Cyumweru tariki 2 Mata 2023 aho uzabera kuri Stade ya Bugesera ugatangira Saa Cyenda z’amanywa.

N’ubwo ikipe ya APR FC yifuza kuzawutsinda igakomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ariko na Bugesera FC irifuza kuzongera kubona intsinzi ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Umukino ubanza wari wahuje impande zombi ikipe ya Bugesera FC yatsinze APR FC ibitego bibiri kuri kimwe, kuri iyi nshuro APR FC itozwa na Ben Moussa ikaba ishaka kuzihorera.

Amakuru agera kuri KGLNEWS n’uko bamwe mu bakinnyi ba Bugesera FC barimo umuzamu Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaolin na Vincent Adams bashaka kuzababaza APR FC nyuma y’uko bifujwe na Rayon Sports.

Related posts