Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi ba Rayon Sports batewe agahinda n’imyitwarire mibi ya myugariro ngenderwaho w’iyi kipe

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kurebana ay’ingwe na myugariro wo hagati witwa Mitima Isaac kuko akunda gushyamirana na bagenzi be ku buryo budasanzwe.

Nyuma y’umukino w’ejo ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego bitatu kuri bibiri, umuzamu Hategekimana Bonheur na myugariro Mitima Isaac barashwanye ku buryo bukomeye bashaka kurwana ariko bagenzi babo baritambika.

Si ubwa mbere Mitima Isaac asagariye umukinnyi mugenzi we kuko mu minsi ishize yagiye ashwana n’abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Raphael Osaluwe Olise na Paul Were Ooko.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waduhaye amakuru yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports barambiwe Mitima Isaac kuko ateza umwiryane hagati mu ikipe ku buryo bishobora gutuma abakinnyi batakaza icyizere no gushyira hamwe.

Mitima Isaac ari ku musozo w’amasezerano y’imyaka ibiri yari yasinyiye Rayon Sports, nta gihindutse biravugwa ko azahita asinyira Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Related posts