Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 11 bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023/2024 mu Rwanda

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 yasojwe taliki 12 Gicurasi 2024 maze Ikipe ya APR FC ihabwa igikombe cyayo, naho Sunrise FC na Etoile de l’Est zo mu Burasirazuba zimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku rundi ruhande Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindira Bugesera FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Ni umwaka w’imikino waranzwe n’ibikorwa, ubudasa n’udushya twinshi cyane, kuko amakipe yose  yagize igiteranyo cy’ibitego 518 byinjiye mu izamu aho APR FC yasoje ari yo ifitemo byinshi (47), mu gihe Victor Mbaoma Chukwuemeka wa APR na Ani Elijah wa Bugesera ari bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (15).

Nyuma y’ibyabaye byose, KglNews yahisemo abakinnyi 11 baranze Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’Igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka.

Ni ikipe yaba itozwa n’umutoza Thierry Forger Christian wa APR FC watwaye igikombe cya Shampiyona adatsinzwe, akungurizwa na Habimana Sosthène [Lumumba] wa musanze FC; maze uburyo bw’imikinire bukaba ba Myugariro 4, abo hagati 4 na ba rutahizamu 2 (4-4-2).

Umuzamu: Pavelh Ndzila [APR FC]

Nk’umuzamu winjijwe ibitego bike muri Shampiyona, wakinnye imikino hafi ya yose maze agafasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, Umunya-Repubulika ya Congo, Ndzila Pavelh ni umuzamu w’umwaka. Yaranzwe no gukuramo imipira yabazwe n’ibitego; ibintu byahesheje APR amanota atari make wabonaga nk’aho ari we uyayihaye.

Umuzamu Pavelh ni umwe mu bahageze neza mu biti by’izamu.

Ba myugariro: Omborenga Fitina [APR FC]

Fitina Omborenga yatsinze igitego ku mukino wa nyuma, APR yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1 agatuma agahigo ko kudatsindwa kagumaho, ni we mukinnyi wahize abandi ku bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ahari nko kuri “2”. Omborenga kandi yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo kugaragara mu mikino hafi ya yose.

Omborenga Fitina amaze igihe ari hejuru muri Shampiyona y’u Rwanda

Ishimwe Christian [APR FC]

Uyu mukinnyi usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yagize umwaka mwiza cyane mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. N’ubwo yabaga afite abo bahanganye ku mwanya we barimo na Kapiteni Niyomugabo Claude, yabashije kugumana umwanya we maze afasha Ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

Ishimwe Christian ni we wahize ba myugariro b’ibumoso!

Mitima Isaac [Rayon Sports]

N’ubwo atarangije neza umwaka w’imikino muri Rayon Sports, Mitima Isaac yagize umwaka mwiza cyane, dore ko ari bwo yatangiye kujya akina imikino imwe n’imwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Abakinnyi bose mu bwugarizi bwa Murera nka Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Amiable, Ngendahimana Eric n’abandi bashoboraga guhinduka uretse Mitima.

Mitima Isaac yafashije Rayon kuza ku mwanya wa 2 no gutwara umwanya wa 3 mu Gikombe cy’Amahoro.

Mitima yabaye umukinnyi udahinduka mu bwugarizi bwa Rayon Sports!

Niyigena Clement [APR FC]

Umukinnyi ukina witonze, akirinda guhubuka kandi w’umunyabuhanga cyane, Clement Niyigena ari muri ba myugariro bahize abandi. Ubufatanye bwe na Nshimiyimana Younousou bwatumye rurangiranwa Charles II Banga Bindjeme Salomon abura aho amenera birangira asohotse.

Clement Niyigena yagarutse neza nyuma yo gukira imvune

Abo hagati mu kibuga 

Ntijyinama Patrick [Musanze FC]

Kapiteni wa Musanze FC, Ntijyinama Patrick yakoze akazi gakomeye mu kibuga hagati we na mugenzi we Nduwayo Valeur, ndetse afasha iyi kipe yo mu Majyaruguru kuba iya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 53; ibintu iyi kipe itari imenyereweho.

Uyu mukinnyi wahoze muri Espoir FC, ashobora gukina imyanya yose yo hagati mu kibuga, yewe no mu mpande (wing), yakinnye imikino myinshi kandi ari hejuru, ibituma aza mu ikipe y’abahize abandi mu mwaka w’imikino.

Ntijyinama Patrick yayoboye Musanze FC kuba iya 3 ku rutonde

Ruboneka Jean Bosco [APR FC]

Ruboneka uri mu bakapiteni b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC amaze imyaka myinshi ku gasongero k’abakinnyi beza mu Rwanda. Uyu mwaka ari mu bayoboye APR ku ugutwara igikombe n’amanota 67 aho yatsindaga ibitego by’ingusho bitishyurwa by’umwihariko mu gihe byabaga byagoranye agahesha ikipe ye amanota atatu.

Umwaka mwiza yagize kongeraho uko guhozaho bishyira Ruboneka Jean Bosco mu ikipe y’umwaka.

Ruboneka Jean Bosco amaze imyaka myinshi ari hejuru muri Shampiyona y’u Rwanda

Muhire Kevin [Rayon Sports]

Umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports cyane muri uyu mwaka w’Imikino, ni Kapiteni Muhire Kevin. Yarushijeho kuba uw’ingenzi ubwo Rayon yatakazaga inkingi zayo z’abarimo Heritier Nzinga Luvumba na Rwatubyaye Abdul, kuko yasigaranye ikipe ku bitugu. Ibitego, imipira yavuyemo ibitego byose ni ibigarura, Kevin utazakomezanya na Rayon Sports mu ikipe y’abahize abandi muri uyu mwaka w’imikino.

Muhire Kevin yafashije Rayon Sports kuva yayigarukamo, aba mwiza mu mwaka!

Hakizimana Muhadjiri [Police FC]

Ibitego 9, imipira 7 yavuyemo ibitego no kwegukana Igikombe cy’Amahoro, Hakizimana Muhadjiri ari mu Ikipe yahize abandi neza cyane.

Wamubonaga neza mu gihe ikipe ya Police FC yabaga ifite umupira imbere y’izamu, imipira zerekeza ahantu utacyekaga, biri mu byatumye uyu mukinnyi aza mu bakinnyi beza mu mwaka w’imikino, aka n’umukinnyi rukumbi wa Police FC uyirimo.

Hakizimana Muhadjili yafashije Police FC gutwara igikombe cy’Amahoro bimugira Umukinnyi mwiza muri season!

Ba rutahizamu: Ani Elijah [Bugesera FC]

Umunya-Nigeria akaba n’ushaka gukinira u Rwanda, Ani Elijah w’imyaka 24 y’amavuko yafashije Ikipe ya Bugesera FC gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu rutahizamu wa kandi yabaye inkingi ya mwamba muri iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuko uyu musore yatsinze ibitego 15 (anganya na Mbaoma wa APR FC bayoboranye) afite uruhare rwa 40% rw’ibitego ikipe ya Bugesera FC yatsinze muri uyu mwaka w’imikino.

Elijah yujuje ibitego 15 muri Shampiyona anafasha Bugesera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Victor Mbaoma Chukwuemeka [APR FC]

Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka yageze mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu aca ikijyanye no gusaranganya cyane ibitego maze abimarira mu izamu. Uyu yatsinze ibitego 15 muri Shampiyona gusa. Mbaoma yaje gukomwa mu nkokora n’imvune yavunikiye mu marushanwa ya Mapinduzi, bituma adasoreza ku muvuduko nk’uwo yatangiranye; ariko n’ubundi ibikorwa bye bimushyura mu ikipe y’umwaka.

Victor Mbaoma yabaye igisubizo mu busatirizi bwa APR FC bwahize andi makipe mu kwinjiza cyane n’ibitego 47

Uretse aba bakinnyi 11 bahize abandi, uyu mwaka w’umukino wagize abakinnyi benshi kandi beza ku buryo bigoye guhitamo bake. Nta wakirengagize umwaka mwiza w’abarimo Rukundo Onesime, umuzamu wa Police FC wayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro akuramo za penaliti, Umuzamu Mukura Ssebwato Nicholas watsindaga n’ibitego ndetse n’abandi benshi.

Umutoza wa APR Thierry Forger ni we watowe nk’uwahize abandi muri uyu mwaka w’imikino

Related posts