Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Abagabo: Menya ibyo wakorera umugore wawe buri gitondo akazarinda asaza ataguciye inyuma mugahora mu munezero.

Abagabo: Menya ibyo wakorera umugore wawe buri gitondo akazarinda asaza ataguciye inyuma mugahora mu munezero.

Burya abagore hari ibyo bakenera cyane ku bagabo babo ko babakorera ku buryo bibafasha kunyurwa mu rugo n’ umubano wabo ariko bakaba batakwigera babisaba kuko aringombwa ko abagabo nabo ubwabo baba bagomba kubikora.

Ujye umusuhuza buri gitondo uko ubyutse: nk’ uko usuhuza abana bawe buri mu gitondo , n’ umufasha wawe akeneye ko ujya ubyuka ukamusuhuza ariko ntabwo azigera abivuga cyangwa ngo abigusabe.

Buri gitondo mubwire ngo Ndagukunda ariko ukabivuga umutunguye: Ni ibintu bisanzwe kandi bidashamaje cyane ariko biramutangaza cyane iyo yumvise ijambo ngo ‘Ndagukunda’, ubivuze utuje kandi uri kumwitegereza. Ubu butumwa bujya mu mutima we , bukahacukura maze ukamujyamo wese uwo munsi wose. Iteka azajya ahora yibuka ko wabivuze.

Umugore wawe mubwire ko umukunda , umubwire ko ari mwiza cyane , umubwire ko ukunda uko ateye cyane, mubwire ko ari umwamikazi wawe kandi ko uzahora umukunda.

Buri uko muryamye ujye ubyuka mbere umukoreho witonze cyane: Nk’ uko ushobora kuba ubikorera abana bawe , nawe akeneye ko ubimukorera , mufateho , umubwire ko umukunda , umukoreho witonze gahoro gahoro bizamufasha cyane kwirirwa ameze neza kandi atuje mu kazi ke. Ubusanzwe abagore ni nk’ abana bato , bashaka kwitabwaho no guteteshwa cyane.

Muhumurize umuruhure mu mutwe: Umugore wawe akenera ko umusoma buri mu gitondo ariko ntuzigera wumva abisabye , ahari azakora ibizakwereka ko abikeneye ariko ntabwo azabivuga. Uku kumusoma aba ashaka , aba ari ukumusoma.ku gahanga cyangwa ku itama ni byo bimunyura cyane.

Niba ushaka umugore mwiza mwitegurire umukunde kandi umuteteshe nk’ uko abishaka azagenda agukunda cyane ujye wigarurira umutima we.

Related posts