Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sports batunguwe no kumenya abakinnyi babiri b’inshuti magara ya Perezida Uwayezu Jean Fidele, aba bakinnyi banategeka umutoza Haringingo Francis

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports bakomoka hanze y’u Rwanda nibo bavuga rikijyana muri iyi kipe kurusha n’abakinnyi bahawe kuyobora muri iyi kipe, ndetse aba bakinnyi ni inshuti magara ya Perezida Uwayezu Jean Fidele.

Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitwara neza muri iyi minsi nubwo wikendi ishize itabagendekeye neza nyuma yo kunganya igitego 1-1 n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 23 wasojwe shampiyona ihita iba isubitswe kubera Ikipe y’Igihugu.

Muri iki gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitwara neza, abakunzi b’iyi kipe bemeza ko uku kwitwara neza abakinnyi babiri inyuma Ari Hertier Luvumbu Nzinga, Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Joachim Ojera nubwo nta gihe kinini aramara muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi byose KGLNEWS yaje gutohoza neza ngo imenye agaciro burya aba bakinnyi bahabwa cyane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, tuza gusanga ko Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Leandre Willy Essomba Onana iyo basabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwakorera abakinnyi ikintu ntabwo batinda kuba bagikora.

Ntabwo muri Rayon Sports ari ho haba abakinnyi baba ari inkingi za mwamba kuburyo n’ubuyobozi bw’ikipe buba bubahereza icyubahiro ariko usanga muri iyi kipe ho aba bakinnyi nubundi nubwo baherezwa iki cyubahiro no mu kibuga hari icyo baba bakoze kandi cyiza ugereranyije n’ahandi Wenda ubuyobozi buba bwubaha abakinnyi bitewe nicyo bakora mu gihe icyo basabye batagihawe.

Aba bakinnyi bakomeje gufasha ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu iyi kipe yabo ifite amanota 46 iri ku mwanya wa 3 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 49 na Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n’amanota 47.

Related posts