Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sports bakutse umutima nyuma yo kumenya igihe Iraguha Hadji azamara adakandagira nyuma yo kuvunwa n’umukinnyi wa Gasogi United ku buryo bukomeye

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Iraguha Hadji ashobora kumara hanze y’ikibuga ukwezi kurenga nyuma yo kugira imvune ku mukino baheruka gutsindamo Gasogi United.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bari bamaze igihe bafasha ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza, gusa iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian igiye kumara ukwezi kurenga itamufite.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo Iraguha Hadji yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United igitego kimwe ku busa.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Iraguha Hadji azamara hanze y’ikibuga ukwezi kurenga, bikaba bivugwa ko azasubukura imyitozo mu kwezi kwa Nzeri 2023.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 39 inyuma ya APR FC ifite amanota 40, ku munsi wa 21 Rayon Sports izacakirana na Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid.

Related posts