Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Aba abakobwa bakurikira n’ ukundana nabo bashobora kwangiza ubuzima bwawe niba hari uwo muri mu rukundo witonde ubanze utekereze kabiri.

Hari imyitwarire n’ imitekerereze ikunze kurangwa n’ abakobwa igatuma yangiza ubuzima bwawe byoroshye, kandi abenshi muri bo bakaba baba bafite intego yo kugutera umwanya no kukumaraho utwawe, utitonze ukaba wakwibuka utanasigaranye n’ urwara rwo kwishimisha. Nubwo abakobwa bavuga ko abahungu muri rusange baba ari abahehesi abenshi bishakira ko baryamana barangiza bakabajugunya cyangwa bakabasiga mu rukundo bonyine ariko abakobwa bashobora kuba babi kurusha abahungu.

Wa muhungu we dore abakobwa ugomba kwirinda mu maguru mashya:

  1. Umukobwa uzimya telefone ye igihe cyose mugiye guhura cyangwa muri kumwe

Uyu mukobwa uzasanga ari wa muntu ufatafata mbese atendeka abahungu cyangwa akaba afite ibindi bintu ashaka kuguhisha kandi urukundo rwa nyarwo nta muntu uba ugomba kubika amabanga , akayahisha mugenzi we.

  1. Umukobwa uhora mu ngendo kandi nta kazi akora gatuma ahora agenda.

Uzitondere uyu mukobwa niba wifuza kumugira umugore akakubyarira abana akanakurerera , biragoye ko ibi byo guhora ugendagenda wabifatanya no kurera kibyeyi , niba umufiteho umugambi banza utekereze.

  1. Umukobwa unywa inzoga nyinshi n’ itabi

Itondere uyu mukobwa noneho bikaba akarusho mu gihe aganzwa n’ isindwe , nta mugabo wakwishimira guhorana umunuko w’ inzoga wazanywe n’ umugore kandi biragoye ko warera ugatanga urugero rwiza mu gihe utegekwa n’ inzoga n’ itabi.

  1. Umukobwa wiyujuje amatatuwaje umubiri wose.

Abakobwa nkaba uzasanga ari abantu bagira imyitwarire igoye kuba wakwifuza ko mutima w’ urugo yagira , uzasanga ari abantu bikundira abasitari n’ abandi bantu b’ ibyamamare , niba rero utari icyamamare burya biba bigoye ko yaba uwawe.

  1. Umukobwa uba udashishikajwe nejo hanyu hazasa.

Niba umukobwa mukundana ubona ntacyo abwiwe nejo hanyu hazaza. Itonde utazibuka ibitereko washeshe , uwo nta gahunda agufiteho , aragutera umwanya wawe. Ubundi umukobwa ugufiteho gahund ahangayikishwa n’ ikintu cy’ abateza imbere ndetse ukumva afite n’ imipangu y’ igihe kirekire.

  1. Umukobwa utajya akubwira ibimwerekeyeho muri make akaguhisha ubuzima bwe

Ntacyo byaba bimaze gukundana n’ umuntu uteye gutya, mutarasangira ubuzima ngo umumenye neza , usobanukirwe nibyo akunda ndetse nibyo yanga , abantu bakundana by’ ukuri buri wese aba arajwe ishinga no kumenya mugenzi we.

  1. Umukobwa ugira inshuti nyinshi z’ abahungu kurusha iz’ abakobwa afite.

Uyu mukobwa biragoye kuba yaba umwizerwa , ni byiza ko agira ubucuti n’ abo badahuje igitsina ariko iyo bikabije biba ari ikibazo , kabone niyo yaba ari umukunzi wawe bikaba ntacyo bigutwaye , ugomba kwicara ukareba neza , ukanasesengura imibanire yawe nabo.

Related posts