Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kimisagara: Arakekwaho kwica umukobwa bari bararanye muri Lodge, inkuru irambuye..

Iyi foto igaragaza tumwe mu duce two mu Murenge wa Kimisagara( yakuwe kuri murandasi)

Mu Murenge wa Kimisagara , mu Karere ka Nyarugenge , mw’ ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, nibwo ahazwi nka Sunrise Bar iherereye Nyabugogo umukobwa yararanye n’ umuhungu muri Lodge ; mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere basanga umukobwa yashyizemo umwuka, naho umusore we basanga yatorotse.

Mu gitondo cyo kuwa mbere,abakora muri aya macumbi,babyutse bajya kureba aho abacumbikiwe baraye gusa bagira amakenga bagerageza gukomanga ariko habura ukingura.

Mu kugerageza kumenya icyabaye bishe urugi bagezemo basanga uyu mukobwa yapfuye naho umusore akaba yari yatorotse kuko yasize akingiranye umukobwa.

Kalisa Jean Sauveur , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, yahamirije BTN TV dukesha aga makuru ndetse avuga ko bahise bihutira kugera ahabereye ayo mahano.

Gitifu Kalisa yavuze ko abakora muri ayo macumbi babyutse bagasanga aharaye umusore n’inkumi haracyafunze, bagerageza gufungura basanga umukobwa yapfuye naho umusore yatorotse,bikaba bicyekwa ko ari nawe wamwivuganye. Si ubwa mbere inkuru nkizi z’abapfira mu macumbi nyamara bari bagiye kuraramo ari babiri ariko,bugacya umwe yivuganye undi.

Related posts