Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abajya gufata udukingirizo tw’ ubuntu biyongera umunsi ku munsi mu Mujyi wa Kigali gusa bavuze ikintu kibabangamiye.

Nk’ uko bivugwa na bamwe mu bakora kuri site zifatirwaho udukingirizo mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko abaza kudufata barimo kwiyongera umunsi ku munsi , bamwe mu bajya kudufata na bo baravuga ko bavangamirwa cyane no gusabwa imyirondoro yabo kandi biba atari ngombwa.

Imibara yatangajwe n’ ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) , igaragaza ko buri mwaka hatangwa udukingirizo miliyoni 32 mu Gihugu hose, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ indwara zandura mu mibonano mpuzabitsina by’ umwihariko virusi itera SIDA. Mu mujyi wa Kigali , hashyizweho za kiosque 8 ( utuzu duto) ziri mu bice bikunze guhiriramo abantu benshi zifasha buri wese wifuza agakingirizo kukabona mu buryo bworoshye cyane.I Remera mu gace kazwi nka Korodoro( Corridor) gaherereye mu Giporoso , ni hamwe mu hantu hashyizweho aka kazu gafasha abifuza udukingirizo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye ahatangirwa iyi serivisi mu masaha y’ agasusiruko , yasanze urujya n’ uruza ari rwose rw’ abifuza utu dukoresho tubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Umukozi wo kuri iyi site, avuga ko ku munsi bashobora gutanga udukungirizo turi hejuru y’ igihumbi na magana abiri(1200) ariko byagera mu mpera z’ icyumweru imibare ikiyongera. Ati “Abantu baraza cyane, baritabira ntakibazo.”

Kurundi ruhande nubwo abajya gufata utu dukingirizo tw’ ubuntu bakomeza kwiyongera umunsi ku munsi , bamwe mu bitabira iyi gahunda barimo abasanzwe bakora umwuga buruya , banenga uburyo batanga iyi serivise kuko babanza gusabwa imyirondoro yabo. Hari umwe muri bo wagize ati“ Wari ugiye kwiyeranja ariko ukibaza ukuntu ugiye gutonda umurongo kuri kiosque abantu bakureba…wenda uri bugende bagahita baguhereza ntakibazo, ariko kujya mu ikayi, uhita ubona ko agize ikibazo bigatuma acika intege.”

Undi na we avuga ko bitumvikana kuba umuntu yajya guhabwa agakingirizo k’ ubuntu ariko akabanza gusabwa umwirondoro we. Ati“Kumbaza imyirondoro ntabwo ari byo biza gutuma umpa agakingirizo, kuko aribaza ati ‘kujya gufata udukingirizo ni nk’ibarura’, ntabwo nibaza niba ugiye kumpa agakingirizo kugira ngo nirinde ujye no kumbarura noneho.”

Akomeza avuga ko ubu buryo bushobora no gutuma imibare y’ abitabira iyi gahunda igabanuka kuko hari abagira impungenge z’ uku gusabwa imyirondoro. Ati “Kubaza imyirondoro na byo biri mu bituma abantu bagira ipfunwe ryo kujya gufata udukingirizo. Ni yo mpamvu HIV izaniyongera. Ndumva imyirondoro bayivaho hakajyaho uburyo bwo kwandika kode cyangwa inyuguti.”

Umukozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , Dr Charles Berabose avuga ko abakozi bo kuri site zitangirwaho udukingirizo basaba imyirondoro ababagana , baba banyuranyije n’ ambwiriza. Ati “Ibyo ntabwo ari byo. Umuntu ugiye kwaka udukingirizo aho, ikintu bamubaza ni imyaka n’igitsina, ntakindi, nta zina, ntaho atuye…”

Dr Charles Berabose avuga ko niba utwo dukingirizo twaragenewe buri wese ku bintu , nta muntu wari ukwiye kubanza kubazwa umwirondoro we kuko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Src: RADIOTV10

Related posts