Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abarimo n’ abageni bishwe n’ ibyokurya bikekwa ko ryarimo uburozi, inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Cameroon haravugwa inkuru yakababaro , aho abantu bagera kuri 20, barimo umukwe n ‘ umugeni we bapfuye nyuma yo kurya ifunguro ry’ ubukwe bikekwa ko ryarimo uburozi. Aya mahano yabereye mu gace i Mbalmayo nk’ uko byatangajwe na Afrikmag dukesha ino nkuru.

Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byabaye n’ igihe byabereye, ariko amakuru avuga ko umubare w’ abapfuye ushobora kwiyongera. Nk’ uko umwe mu batanze amakuru abivuga, ngo ubu bukwe bwari bwagenze neza ariko mu buryo butunguranye ibintu bihinduka nka bimwe biba muri firime ziteye ubwoba.

Mu gihe bamwe bavuga ko urupfu rw’ aba bantu rwatewe n’ uburozi bwashyizwe mu byokurya , abandi nabo bavuga ko cocktail yakorewe ubu bukwe, yakozwe mu mazi, isukari n’ inzoga ikamara iminsi myinshi mbere yo kuyirya ariyo yateje ibi byago byose. Abandi bantu bavuga ko uwahoze ari umukunzi w’ umukwe ari we waroze ibi byokirya kubera agahinda kuko bamuteye indobo. Iperereza ryaratangiye kandi abantu benshi bamaze kubazwa nk’ uko kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru gikomeza kibivuga.

Related posts