Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Igitero cyabereye ku musigiti cyahitanye abantu 21 , inkuru irambuye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, mu gihugu cya Afghanistan habereye iturika rikomeye abantu 21 bahita bahasiga ubuzima abagera kuri 33 barakomereka biganjemo abana bato.

Kugeza kuri ubu nta mutwe urigamba ibyiki gitero. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, abaturage bo muri aka gace n’ abataliban bakaba baramukiye mu gahinda gakomeye hafi y’ umusigiti , aho bazengurutse aka gace ka Khair Khana bafite umurambo wa Imam w’ umusigiti na we wahitanywe n’ iki gitero.

Ibitero bikaba byari byagabanutse ubwo abataliban bafataga ubutegetsi ariko nanone ntibyari byagacika dore ko mu murwa mukuru Kaboul hari icyabaye muri uku kwezi, ibindi biba mu bice bitandukanye mu mpera z’ukwezi kwa kane mu gihe cya Ramadan ahaguye abarenga icumi.

Khalid Zadran, Umuvugizi wa Polisi aho i Kabul, yemeje iby’icyo gitero, cyabereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kabul.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yamaganye icyo gitero cy’ubwiyahuzi ariko anizeza ko abakoze ibyo byaha bazashyikirizwa ubutabera bidatinze, kandi bazahanwa.

Related posts