Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibyo ugomba kumenya ku ndwara ya depression.

Ese Depression ni iki?

Depression ni indwara igaragazwa no guhorana umubabaro ukabije, gutakaza ubushake bw’ ibyo wari usanzwe wishimira, ndetse ibi byose bikajyana no kutabasha gukora ibyo wari usanzwe ukora bya buri munsi , byibuze bikamara ibyumweru bibiri, nibwo bitangira kwitwa indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije.

Dore bimwe mu bimenyetso uwibasiwe na depression agaragaza cyane ni:

. Kumva wiyanze, no gushaka kwigirira nabi, bishobora no kukugeza ku kwiyahura

. Gucika intege mu byo yakoraga

. Kuryama bikabije cg se kudasinzira na gato

. Kumva utagishaka ibiryo

. Kumva udatuje, utinya ibishobora kuba

. Gutakaza ubushobozi bwo kwita ku bintu no gufata imyanzuro

. Kumva ko ntacyo umaze

. Guhora wishinja ibitagenda neza byose

. Gutakaza icyizere

Dore ibintu by’ingenzi ugomba kumenya kuri depression

. Indwara yo kwiheba no kwigunga bikabije cyangwa se depression ishobora kuba kuri buri wese.

. Kuyirwara, ni ibintu bisanzwe, si ikimenyetso cy’uko udashoboye cg se udafite imbaraga

. Iyi ndwara iravurwa igakira; hashobora gukoreshwa uburyo bwo kuganirizwa cg se hagakoresha imiti, kimwe nuko byombi bishobora kwitabazwa.

Depression ni indwara ishobora kuvugwa igakira , ntugatinye kuba washaka ubufasha , mu gihe wumva uyirwaye.

Dore ibintu byagufasha niba wumva wigunze cyangwa wihebye bikabije.

Mu gihe wumva wibasiwe na depression, wituma ikunesha. Hari bimwe mu byo wakora bikagufasha kuyihashya;

1.Gerageza kwegera umuntu wizeye, umuganirize ibikuri ku mutima byose. Abantu benshi iyo bafite icyibaremereye ku mutima, kuganiriza uwo bisanzuyeho, bifasha cyane umutima kuruhuka.

2.Zirikana ko indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije, ishobora kuvurwa igakira. Gana umuganga cg undi uzobereye mu byerekeye indwara z’intekerezo, umuganirize ibibazo byawe, ashobora kugufasha.

3.Aho kwigunga ngo ube wenyine, gerageza kwiyegereza inshuti n’abavandimwe. Wirinde igihe cyose kuba wenyine.

4.Gerageza gukomeza gukora bimwe mubya guteraga kwishima mbere, niba wari usanzwe wikundira gutera urwenya, bikomeze. Niba wari usanzwe ukina umupira cg undi mukino, wibihagarika bikomeza. No gusabana ubigenze utyo.

5.Gukora imyitozo ngorora mubiri bizagufasha cyane, niyo byaba kugenda n’amaguru igihe gito.

6.Gerageza kurya neza, no gusinzira neza igihe gikwiye.

7.Irinde kunywa inzoga n’ibindi bisindisha cg se gukoresha imiti ishobora gutuma urushaho kwiheba cyane

8.Niba utangiye kugira ibitekerezo byo kwiyahura, ni ngombwa guhita witabaza inshuti cg abaganga ako kanya.

Inkomoko: Umutihealth.com

Related posts