Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi ashinjwa n’ababyeyi be Kurya Cyane kandi yaranze gushaka umugore. soma inkuru irambuye!

Kumugabane w’uburayi niho honyine hasigaye haba ibintu bidasanzwe aho usanga ababyeyi benshi baba bahangayitse iyo bafite umwana w’umusore ariko bakaba babona adatereta . ibi rero nibyo byatumye police yo mubutaliyani ita muri yombi umusore witwa Lucas Elio nyuma yuko ashinjwe n’ababyeyi be ko yaba abahombya mubijyanye n’imirire ndetse bakaba bamushinja ko baba bagiye gusaza nta akuzukuru babonye kuberako uyumusore yanze gushaka umugore.

Mubusanzwe, kumugabane w’uburayi ariko cyane cyane mu butariyani, usanga abahungu n’abakobwa bakunda gushaka bakiri bato kuburyo kumyaka 18 abenshi usanga baramaze gushaka. nubwo bimeze gutyo ariko ntabwo ari ihame kuko hari nabandi bageza na 23 no kuzamura batarashaka hakaba nabandi bahitamo kudashaka abagabo cyangwa abagore.

Kurubu harikuvugwa inkuru y’umusore witwa Lucas Elio wamaze no gutabwa muri yombi,nyuma yuko ababyeyi be bagiye kumurega ngo uyumusore afite indwara ikomereye ababyeyi be ngo yo gukunda ibiryo cyane ndetse ibi ababyeyi bakaba babibona mo ikibazo gikomeye ndetse bakaba bakeka ko ari nabyo bituma uyumusore adashaka umugore . umuvugizi wa Police y’ubutaliyani yemeje ayamakuru ko koko bakiriye ikirego cy’ababyeyi ndetse dossier y’uyumusore ikaba igiye gushyikirizwa urukiko.

Ibi bintu bikomeje kugera kurundi rwego iburayi kuberako ababyeyi benshi bahangayikishijwe n’abana babo bagenda bishora mubintu byo kuba baryamana bahuje ibitsina ndetse bikaba ariyompamvu aba babyeyi bahangayitse . nubwo wenda kuba bareze ko uyumusore akunda ibiryo , ibyo ntawabigiraho ikibazo kuberako aba babyeyi babigize urwitwazo rukomeye kugirango barebe ko uyumwana wabo yagira icyo yibwira.

Mubusanzwe ntabwo ari byiza kuba umuntu yashaka kuberako ababyeyi be babimusabye cyangwa kubera babikabirije, ahubwo umuntu ashaka mugihe bibaye we kugiti cye yamaze kugera kugihe we mumutima we yumva ari tayali. ibi rero aba byeyi benshi ntabwo babyumva kimwe ninayompamvu hakomeza kugenda habaho ibintu nkibi bitangaje umuntu atabasha kwiyumvisha.

Related posts